Itariki nk’iyi, 6/04/1994,isaha nk’iyi ; abantu bibumbiye mu mutwe w’abagizi ba nabi, ari wo FPR-Inkotanyi , bakoze ikintu cyatumye igihugu gicura imiborogo, kigwa mu kangaratete, kigwa mu ICURABURINDI mu buryo butari bwarigeze bubaho mu mateka y’ u RWANDA !
Icyo bakoze si ikindi, ni ukwica uwari UMUBYEYI w’igihugu, INTWARI ya rubanda Nyakwigendera Général-Major Juvénal HABYARIMANA !
Nubwo hari ababa badashaka kubyumva cyangwa kubyemera, ndagirango ngaruke ku butwari bw’iki GIHANGANGE :
Mu BUMWE bwa bene KANYARWANDA :
Nta wundi muntu n’umwe mu bategetse u Rwanda kuva rwabaho, waba yarigeze kubumbatira abanyarwanda mu mahoro nkawe! Hari ababeshya ko nta bwari buhari, ariko se, hari uwambwira ko hari ikindi gihe yabonye abanyarwanda mu moko yose, babanye neza nko ku ngoma ye? Ngaho gushyingirana, guhana INKA, gufatanya imishinga…!
Mu MAHORO:
Ku ngoma y’iyi ntwari, u RWANDA rwari rubanye neza n’amahanga yose, mu gihugu imbere ho byari akarusho, kuko no kubona umusirikare witwaje imbunda byari gacye cyane! Amoko yose y’abanyarwanda yarishyiraga akizana;
Aha ndibutsa abakunda kubeshya abadakurikira ngo abatutsi bari bakandamijwe, ko nta muhutu wari ufite ubutunzi cyangwa se ubukire nk’abatutsi bakurikira:
KAJEGUHAKWA Valens, RWIGARA Assinapol, MAJYAMBERE Silas, MAKUZA Bertin(Rwandafoam) n’abandi ntarondoye!
Mu MAJYAMBERE:
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’iyi ntwari, igihugu cyateye imbere cyane, ngiyo imihanda mpuzamahanga kandi ikoze neza, imihanda inyura hejuru y’indi, ibitaro, amashuri, ivugururwa ry’ikibuga cy’indege cy’i KANOMBE, ingomero z’amashanyarazi, inganda zitunganya amazi, ubuhinzi n’ubworozi; yewe icyo gihe nibwo u Rwanda rwanaguze indege nini ya BOEING 707, yari iya AIR RWANDA, kugeza ubu abatubeshya ko bubatse igihugu ntibaragura nkayo!
Nasabaga abasoma ibi bose, mumfashe TWIBUKE iyi NTWARI, kandi tunibuke abanyarwanda bose bapfuye bo mu moko yose, kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990, kandi n’ubu GAFUNI ubica akaba atarunamura icumu, mubasabire, kandi munasabire u RWANDA rwacu ruve mu maboko y’umutwe w’abagizi ba nabi barwigabije kuva mu mwaka w’1994!
Murakoze!
source: