Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: ‘Banyirukanye bashingiye ku bintu bitari byo’ – Vincent Lurquin wunganira Rusesabagina

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, aravuga ko yirukanwe mu gihugu ku mpamvu z’icyo yise “urwitwazo rushekeje cyane”. Maître Vincent Lurquin, w’ubwenegihugu bw’Ububiligi, yakuwe mu Rwanda ku ngufu za polisi ku wa gatandatu, ashinjwa gukorera mu gihugu nta burenganzira bwo gukora afite.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko uyu munyamategeko yari afite uruhushya rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu, bita ‘visa’ mu ndimi z’amahanga, rwo gusura gusa. Ariko we, nkuko bivugwa n’ubutegetsi, yabirenzeho ajya mu rukiko yambaye n’umwambaro uranga abanyamategeko, bita ‘toge’ mu Gifaransa

Ariko Lurquin we arabihakana, akavuga ko atagiye mu rukiko agamije kuburana, kandi ko ngo anabifitiye gihamya. Yongeraho ko ngo yahagaritswe na polisi mu gihe cy’amasaha 12, agahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha atandatu kandi atemerewe kuba ari kumwe n’umunyamategeko we umwunganira.

Umunyamakuru Prudent Nsengiyumva wa BBC Gahuzamiryango yavuganye na Bwana Lurquin, atangira amubaza uko byamugendekeye. (Ushobora kumva ikiganiro bagiranye ukanze aho hejuru ku ifoto).

BBC Gahuzamiryango iracyashakisha ibivugwa n’uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu gihugu ku ngufu, ariko na n’ubu ntabwo irashobora kubabona.

Gukosora: Aho avuga ko kutarenza amezi atatu ya ‘visa’ atari ngombwa, si atatu ahubwo ni abiri. Habayeho kwibeshya mu gusemura ibyo yavuze.

Exit mobile version