Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Banyarwandakazi mucane ku maso ku mbuga nkoranyambaga (Social media) kuko huzuyeho ibirura

Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyiraho uburyo buzayifasha kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu kwirinda isakazwa ry’ibihuha binyuzwaho n’abazikoresha. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabitangaje ku wa 10 Gicurasi 2019, ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 mu nzego akuriye.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Depite Ntezimana Jean Claude yabajije icyo Minisiteri y’Ikoranabuhanga iteganya gukora mu guhangana n’ubutumwa bwiganjemo guharabikana bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Hari ingero aho abantu batangaza amakuru kugira ngo bashimishe ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, akenshi bifashisha imyirondoro bihimbiye y’abantu ba baringa, mu gusakaza amakuru y’impuha.’’

Yakomeje abaza niba “hari uburyo mwadufasha gukurikirana abo bantu ku buryo bimenyekana neza ko bazajya baryozwa ibyo banditse?’’

Minisitiri Ingabire yasubije ko hari amakuru n’ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko biyobya abantu ndetse bikeneye kugenzurwa, ashimangira ko Guverinoma ifite intego ikomeye yo gukomeza kurinda abaturage bayo.

U Rwanda nirutangira kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ruzaba rwiyongereye ku bihugu birimo u Bwongereza byashyizeho uburyo bwo guca intege ibihuha bizinyuzwaho.

Ni icyemezo kandi Minisitiri Ingabire yavuze ko ibihugu byose by’umwihariko ibiri mu nzira y’iterambere biri mu bukangurambaga bugamije kugenzura amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.’

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kugenzura imbuga nkoranyambaga kuko nubwo hari ubwisanzure bwo gutangaza amakuru ariko agomba kuba ari ayubaka abantu, igihugu, atari agamije kuyobya rubanda cyangwa guharabika abantu.’’

Minisitiri Ingabire yanagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi zishobora kugira ingaruka mu guteza ibibazo muri sosiyete ndetse bikwiye gukumirwa kare.

Yagize ati “Ntidukwiye gutegereza kugeza igihugu gihungabanye ngo tujye twatangira gutekereza ku buryo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga n’uko twamenya niba zikoreshwa mu nyungu z’igihugu n’abagituye kuko ariyo ntego dufite nka guverinoma.’’

Biteganyijwe ko mu Nama ya Transform Africa 2019 iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 15-16 Gicurasi 2019, hari itsinda rizatanga ikiganiro cyihariye ku kugenzura imbuga nkoranyambaga.

Exit mobile version