Site icon Rugali – Amakuru

RWANDA: BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI, MPIRIMBANYI za DÉMOCRATIE;

FPR ikomeje gutoteza abatavuga rumwe nayo ikoresheje rwa rwego rwayo rubereyeho gusa guhohotera, gushimuta, yewe no kwambura ubuzima abo idashaka ari rwo RIB;

  1. Ku munsi w’ejo tariki 10/03/2020 yari yibasiye Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, présidente w’ishyaka rishya rya DALFA UMURINZI; aho yatumijwe mu buryo butunguranye n’urwo rwego, rukaba rumushinja gukoresha inama ngo zitemewe, mu by’ukuri ariko ari ugushinga ISHYAKA bashaka kumubuza kandi ari uburenganzira bwe yemererwa n’ITEGEKO NSHINGA! Ku munsi w’ejo rero, akaba Mme VICTOIRE INGABIRE yarakorewe IYICARUBOZO RY’ISENYAMUTIMA na RIB, ubwo mu gihe yari ategereje kubazwa, yashyizwe mu kato, agatandukanywa na président fondateur wa PS Imberakuri Me BERNARD NTAGANDA, mu busanzwe ari we umuherekeza iyo yitabye urwo rwego; nyuma kandi umukozi w’urwo rwego witwa KABARE yaje kwirukana aho Me NTAGANDA!

Twabibutsa ko uyu KABARE ari umwe muri ba bapolisi ba RIB bakoreshwa mu bikorwa nk’ibyo by’URUGOMO, akanaba umwe niba mubyibuka neza wamajije umuryango wa RWIGARA icyumweru cyose mu mapingu bafungiwe iwabo mu rugo, nyuma agahurura n’abapolisi benshi n’abanyamakuru bakurira igipangu bafungiyemo uyu muryango babeshya ngo banze kubafungurira! Akaba ari umwe muri babandi Mme RWIGARA yise INTERAHAMWE z’UBUNDI BWOKO mbere gato y’ifungwa ryabo!

  1. Kuri uyu munsi tariki ya 11/03/2020 rero bwo utahiwe ni Me BERNARD NTAGANDA, président fondateur w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi!
    Nk’uko twabivuze mu nyandiko zacu zatambutse, Me NTAGANDA Bernard arakurikiranwaho ibyaha by’ibicurano bikomeye birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, iterabwoba, kwica no gukomeretsa ukoresheje imbunda, kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.
  2. BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI, MBERAKURI aho muri hose, BAKUNZI ba DÉMOCRATIE, ABAHARANIRA UKWISHYIRA UKIZANA kwa buri muntu, ABAHARANIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU;
    IGIHE ni iki cyo kuba hafi no gutabariza Me NTAGANDA Bernard, Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA tutibagiwe n’abandi bose bakomeje gukorerwa ihohoterwa na RIB.

  3. Dushinganishije kandi aba banyapolitiki bavuzwe haruguru, hamwe n’abakorana na bo; kuko muri bose, ntawufite ubumuga cg uburwayi bwo mu mutwe, ntawufite ihungabana ntawubuze ubushishozi, yewe nta n’ubuze ubwenge; ku buryo bakora ibi bikurikira:
    -KWIYAHURA,
    -KUGERAGEZA KURWANA CG KWAMBURA IMBUNDA ABAPOLISI,
    -GUSIMBUKA IMODOKA IGENDA,
    -YEWE NTA N’UWARWANA n’ABAFUNGWA BAGENZI be abaye afunzwe!

Ibi byose tubivuze kugira ngo hatazagira uwo RIB yica muri bo, nyuma ikabeshya ko bapfuye muri ubu buryo cg ibisa nka byo!

Exit mobile version