Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda :Bamwe mubitandukanyije na FDLR bashinze umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.

Rwanda :Bamwe mubitandukanyije na FDLR bashinze umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE, N’ABANDI BOSE BAHARANIRA AMAHORO, UBWIYUNGE NA DEMOKARASI.
Tumaze kubona ko, intego twiyemeje yo gucyura impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu tudashobora kuyigeraho tukirangajwe imbere na Generali Majoro BYIRINGIRO Victor,waranzwe n’ibi bikurikira mu miyoborere ye:
-Guhuzagurika mu miyoborere y’urugaga,bigatuma afata ibyemezo ahubutse atagishije inama,cyangwa asuzuguye inama bamugiriye,ntave ku izima;
-Gusuzugura ibyemezo byafashwe n’inzego z’urugaga;
-Kwanduza isura y’urugaga asuzugura ubuyobozi bw’igihugu kiducumbikiye RDC,n’umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR,mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa,akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i Bweru,akica,agasahura,akangiza ibintu byinshi by’umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by’abaturage;
-Kubeshya impunzi ko azazicyura,kandi nta buryo,nta gishushanyo yerekana;
-Gufata bugwate impunzi azibuza uburenganzira bwo kumenyekana,kurindwa no gufashwa n’imiryango mpuzamahanga,akazigira agakingirizo(bouclier humain);
-Gukorana n’abagamije gusenya urugaga,afatisha,afungisha,yica cyangwa yicisha bamwe mu mpunzi,abandi bagacyurwa kungufu.
-Kudindiza nkana urugaga kuva muri 2004 ateza amacakubiri mu rugaga (RUD,CMC);
-Kurangwa n’imicungire mibi y’amadosiye mpuzamahanga(urugero:Dossier ROMA, Dossier NTOTO,Dossier Cantonnement,…..);
-Gusesagura umutungo w’urugaga atanagira ingamba zo kuwushaka;
-Kwanga gufatanya n’abandi kugirango ducyure impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu,n’aho bikunze akarangwa no kunaniza cyangwa gusenya(urugero:CPC na FCL UBUMWE);
-Kutagira ubunararibonye muri politiki no muri diplomasi;
-Kurangwa n’irondakoko n’irondakarere;
Dukurikije ko izi mpamvu tuvuze haruguru zigaragaza ko uyu muyobozi ntacyo yazageza ku banyarwanda muri rusange no kumpunzi by’umwihariko,dufashe ibyemezo bikurikira:
-TWITANDUKANIJE NA GENERALI MAJORO BYIRINGIRO VICTOR NA FDLR YE, NDETSE N’IMIYOBORERE YE MIBI YAKUNZE KUMURANGA MU MYAKA YOSE AMAZE KUBUYOBOZI BW’URUGAGA.
-DUSHYIZEHO INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI MU RWANDA UBWIYUNGE, CNRD-UBWIYUNGE mu magambo ahinnye.
Umugambi wacu by’umwihariko ni uwo gucyura impunzi mu cyubahiro zikomeje gutesekera ishyanga inyuma y’ishyamba,zigasubira murwazibaritse no kunga abanyarwanda bose muri rusange. Uyu mugambi wubakiye ku ntego z’ingenzi zikurikira:
-Guharanira uburenganzira bw’impunzi n’itahuka ryazo mu cyubahiro;
-Guharanira impinduka mu gihugu cyacu;
-Guharanira ishyirwa ahagaragara ry’ukuri ku mahano yagwiririye u Rwanda,kugira ngo hahanwe ababigizemo uruhare bose,no gusubiza uburenganzira ababirenganiyemo bose nta vangura.
-Guharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda,kubaka no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu;
-Guharanira amahoro n’ubutwererane bw’u Rwanda n’abaturanyi barwo ndetse n’amahanga,no gutanga icyizere mu gucunga neza ibya rubanda;
-Guharanira ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera ku mahame yemewe n’isi yose ariyo:Igihugu kigendera ku mategeko,Demokarasi ishingiye kuri politiki y’amashyaka menshi,amatora yigenga akozwe mu mucyo,n’ibyiza bya Repubulika (Igihugu cya rubanda).
Kugira ngo izi ntego zigerweho,turasaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi bakunda igihugu cyatubyaye,ndetse n’abandi bose bakunda kandi baharanira Amahoro,Demokarasi n’Ubwiyunge,kudutera inkunga mu bitekerezo no mu bikorwa byubaka.
Abashyize hamwe ntakibananira kandi Abagiye inama Imana irabasanga.
Bikorewe i Kigali ,kuwa 31Gicurasi2016
KAMUHANDA Anastase,
Umuvugizi wa CNRD UBWIYUNGE
Tel +243841023051/ +243813629654
Source: Veritasinfo

Exit mobile version