Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Bamwe mu bashoferi bahisemo kwishyira hamwe ngo bahangane n’ibihano bya Polisi

Imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Nyabugogo
 Bamwe mu bashoferi batwara amakwasiteri akorera mu ntara, bavuga ko kubera uburyo ibihano bahabwa na Polisi usanga ari byinshi kandi biremereye, bahisemo gushaka uko bahangana na byo.

Bavuga ko kugeza ubu basanga bitoroshye ko bwakwira nta mushoferi uhanwe na Polisi, bimwe bamwe bavuga ko biba ari n’akarengane.
Bimwe mu bihano abashoferi bahabwa, birimo kuvugira kuri telefoni batwaye, umuvuduko, guparika nabi, gushyira abagenzi benshi mu modoka, kutagira ibyangombwa byuzuye n’ibindi.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirasahe, bavuga ko hari ubwo umupolisi akubwira ngo ufite umuvuduko mwinshi kandi uzo ko ari muke, wamusaba kukwereka ikibyemeza akanga, akakwandikira, ukabyinubira ariko ukishyura ayo mande.
Umwe mu bashoferi waganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, avuga ko hari abashoferi bamwe badahembesha ku kwezi, kubera ko amafaranga yose aba yarashiriye mu bihano.
Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye bawe bahitamo kwishyira hamwe ngo bahangane na byo.
Umwe mu bashoferi twise John kubera ko tutifuje kugaraza izina rye, atwara kwasiteri yerekeza mu karere ka Nyagatare, kuri we agira ati, “Nkorera amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi, muri uku kwezi gusa bamaze kunyandikira amafaranga ibihumbi 170.”
John avuga ko bihano bitaba kuri we gusa, ahubwo ngo biba kuri benshi, iyi ikaba ari yo mpamvu bafashe ingamba.
Agira ati “Twe nk’abashoferi twaje gusanga kwandikirwa na Polisi atari urw’umwe, twasanze ari ibintu biba kuri wese, twafashe ingamba ko niba hari umushoferi mugenzi wacu wandikiwe na Polisi, umwe muri twe agomba kujya atanga byibuze 1200, mugenzi wacu tukamufasha, twasanze tutabikoze twazasa nta kintu tuvanye muri aka kazi.”
Ibi aba bashoferi bavuga ko babihisemo nk’uburyo bw’urukundo, mu byo bo bita kwihesha agaciro.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye iki kinyamakuru ko ibihano abashoferi bahabwa iyo baguye mu makosa, biri hagati y’ibihumbi 10 kugeza ku 150.
Hagati aho Polisi ivuga ko abashoferi badakwiye kumva ko gukemura ikibazo ari ibi bahisemo, ngo uwakoze ikosa afashe undi ko ahubwo bakwiye kumva ko icya mbere ari ukwirinda ikosa.
Ibi aba bashoferi bamwe bahitamo gukora bafashanya, ngo bishobora kubangamira ingamba za Polisi zo kubungabunga umutekano w’abantu, kuko abanyabyaha baba batangiye guhuza ingufu.

Exit mobile version