Urwego rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rw’i Arusha rwashyiriweho kuburanisha imanza za jenoside mu Rwanda uyu munsi rwatangaje ko Augustin Bizimana, umwe mu b’ingenzi bashakishwaga acyekwaho ibyaha bya jenoside, yapfuye.
Uru rwego ruvuga ko urupfu rwe rwemejwe nyuma y’ibipimo ku bisigazwa byacyetswe ko ari iby’umubiri we byavanywe mu irimbi riri i Pointe Noire muri Congo-Brazaville.
Bwana Bizimana yari minisitiri w’ingabo mu gihe cya jenoside.
Yaregwaga ibyaha 13 byerekeranye na jenoside birimo uruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali n’iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.
Uru rwego rwemeje ko uyu mugabo yapfuye nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gupima no kwemeza umwirondoro w’abapfuye.
Ruvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda, Congo-Brazzaville, Ubuholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze ‘laboratoire’ yapimiwemo ibimenyetso bya DNA.
Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorari ku wafata cyangwa agatanga amakuru yageza ku ifatwa rya Augustin Bizimana.
Ibiro by’umushinjacyaha w’uru rwego byemeje ko isuzuma ryakozwe ryerekanye ko Bwana Bizimana yapfuye mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2000 i Pointe Noire.
Nyuma y’ifatwa rya Kabuga Félicien mu cyumweru gishize, no gutangaza urupfu rwa Augustin Bizimana, uru rwego ruvuga ko abandi rugishakisha ari; Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.