Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Amikoro atumye Radio KFM ifungwa

Radio KFM yari imaze imyaka ine ikorera mu Rwanda yafunze imiryango kubera kutinjiza amafaranga; ba nyirayo, Ikigo cy’Abanyakenya,Nation Media Group bakavuga ko ari muri gahunda yo kuvugurura imikorere y’ibitangazamakuru byabo.
Itangazo rya NMG rivuga ko bagiye kugabanya abakozi bamwe mu mpinduka zigamije kuba “Ikigo kiberanye n’ikinyejana cya 21 gicuruza amakuru agezweho”.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena, NMG yavuze ko hari hashize amezi iri muri gahunda yo kuvugurura imikorere, byatumye hahinduka imiterere ya bimwe mu bitangazamakuru byayo.
Yavuze ko igiye guteza imbere televiziyo ya NTV ikazajya itangaza amakuru n’ibiganiro mu ndimi nyinshi, maze igafunga radiyo Nation FM, QTV zo muri Kenya na KFM yo mu Rwanda.
Ijwi rya nyuma ryumvikanye kuri iyi radio yakoreraga ku murongo wa FM 98.7 ni irya Ange Soubirous Tambineza mu kiganiro Rwanda Today cyatambutse mu gitondo saa moya.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko abakozi b’iyi radiyo bose bahagatitswe ariko bataramenyeshwa ikigiye gukurikiraho, ni ukuvuga ibijyanye no kwishyurwa n’ibindi biteganywa n’amategeko.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu ngo nibwo abanyamakuru bamenyeshwejwe mu magambo izi mpinduka mbere y’uko babona itangazo rya NMG kuri uyu wa Kane.
Ikindi kandi ngo aho KFM yari igeze, yakoreshaga amafaranga menshi aruta ayo yinjizaga ubariyemo ibyagendaga ku bukode bw’inzu, imodoka, guhemba abakozi, iminara n’ibindi.
Hari hashize amezi make kandi KFM igabanyije abakozi bayo ku mpamvu nazo zigendanye n’amikoro.
Kuwa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2012 nibwo hafunguwe ku mugaragaro Radio KFM. Iyi Radio yaje isanga izindi zisaga 20 zayibanjirije mu Rwanda.
Yari isanzwe ari y’ikigo cy’itangazamakuru gikomeye kurenza ibindi muri Afurika y’Iburasirazuba, cyitwa NMG – Nation Media Group gifite icyicaro gikuru muri Kenya.
Nation Media Group yashinzwe mu mwaka wa 1959 ikaba imaze imyaka isaga 50 mu ruhando rw’itangazamakuru. NMG yatangije ibitangazamakuru bimaze kuba ubukombe nka : The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, K FM, Q FM, NTV, NTV Uganda, The Citizen na Taifa Leo.
Inkuru yanditswe ubwo KFM yatangiraga gukora:U Rwanda rwungutse Radio nshya: KFM

Murangwa Yusuf uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ari mu kiganiro kuri KFM hamwe n’Umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza

Abanyamakuru Ginty na MC Tino bari bamaze igihe bakorera KFM

Source: Igihe.com
Exit mobile version