Kuki u Rwanda rutigira ku mateka? Leta y’agatsiko iyo iza kwigira ku mateka ntabwo u Rwanda ruba rumeze gutya aho iyi leta yamariye abanyarwanda kw’icumu ndetse no mu bihome. Mwongere mutege amatwi Ngeze Hassan abaza ikibazo gikomeye uwari Minisitiri w’Intebe Nyakwigendera Agathe Uwilingiyimana ku ngoma ya Habyarimna. Icyo kibazo iyo aza kukibaza kuri iyi ngoma ya Kagame aba yarahise afungwa cyangwa yicwa. Agatsiko ntigashaka ko hari ugira icyo akavugaho, ko hari ugira icyo akanengaho.
Leta y’igitugu n’iko ikora, nta muturage uvuga n’uvuze iyo atishwe arafungwa. Murebe aho abanyamakuru bacu bari? Cyuma Hassan? Theoneste? n’abandi ubu se barihe?