Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Amako yahozeho kandi ntaho azajya. Abibwira ko bazayakuraho baribeshya!

Twongere twemere amoko se?
1959, 1961, 1973, 1990, 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa, maze bituma bamwe mu batutsi biyita abahutu birabahira barokoka umuhoro. Hari n’abandi babashije guhinduza amarangamuntu bitwa abahutu kugira ngo babeho cyangwa bagaruze ibyo banyanzwe. Abo nibo bajyaga bitwa ibyihuture.
Guhindura ubwoko ukiyitira ubundi muri Leta ishingiye ku bwoko nta mugayo mbibonamo cyane iyo bitewe n’amaburakindi cyangwa guharanira kurusimbuka.
Ndetse ababikesheje kubaho no gukiza imiryango yabo aho kubita ibigwari mbita abagabo mu bandi. Ariko rero iyo nyuma y’imyaka 22 igihugu kibohowe usanze hari abakiboshywe n’ubwoko mu bwonko bwabo biba ari ikibazo. Biba ari ikibazo iyo hari ubunza umutima yumva ko umubona wese amubonamo icyo ari cyo, icyo yahoze ari cyo cyangwa icyo asa na cyo. Bikarushaho kuba ikibazo noneho iyo bamwe muri abo ari abayobozi batezweho icyizere cyo kubohora imitima ya bamwe muri twe . Ni nacyo nifuza ko tuganiraho muri iyi nyandiko.
Ndi umunyarwanda ntizahinduke ndi umututsi cyangwa ndi umuhutu
Abanyarwanda benshi usanga batifuza kongera kuvuga ku bintu by’amoko kuko bahahamuwe n’ibyababayeho. Abandi ugasanga batifuza ko bivugwa kuko jenoside abahutu bakoreye abatutsi bakiyumva. Ariko Ndi umunyarwanda icyo nibaza ko igamije ni ukwanga ko abantu babana bahishanya ikibahambiriye ku mitima. Ni ukwanga ko ubumwe n’ubwiyunge byitiranywa no kurenzaho. Ni uguha umwanya buri wese ngo yirebe mu mutima abwire mugenzi we ijambo rishobora gusenya inzigo rikubaka igihango bakabaye bafitanye nk’abavuga ururimi rumwe no kuba mu gihugu kimwe. Ni n’umwanya ku bafite ibibi bakoze bitazwi n’abandi ngo babivugire aho maze bibohore mu mutima bareke gukomeza kuremererwa. Hari aho ibyo byashobotse ariko byageze mu bayobozi bamwe ikibazo kiba ingorabahazi.
Abantu bakuru mu bayobozi hari abahagurutse rwose bajya aho bararahira basa n’aho bavuga bati ni ukuri si ndi umuhutu ndavanze. Abandi bati ndi umuhutu ariko sindiwe neza kuko bene wacu banciye kuva aho nshakiye mu batutsi. Abandi bati ndi umuhutu ariko usa n’abatutsi byambereye ikibazo maze mpitamo kuba umututsi. Ndetse abandi bageze n’ubwo babeshya izuba riva byabagora guhindura ubwoko bwabo aho mu ruhame bakabeshya ko abo bashakanye bacitse mu icumu kandi ahubwo bizwi ko bavuka mu miryango y’abicaga.
Hari ndetse rwose n’uwahagurutse ajya imbere ati kugeza n’ubu, uwambaza icyo ndi cyo sinabona icyo musubiza kuko sinzi niba ndi umuhutu cyangwa umututsi. Uwarokotse wari umuri iruhande ati ntacyo noneho tubwire icyo abandi bakwitaga ku itariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo. Hari n’abandi noneho bagira bati yego ndi umuhutu ariko na njye nari mpfuye banyita umututsi. Ubwo kandi n’iyo wamanukaga ukagera ku bameya na ba gitifu naho wasangaga buri wese yitakuma asobanura uko yarokotse kimwe n’abatutsi. Washirika ubute ukamubaza uti ese bande baguhigaga ati abo hakurya y’iwacu, naho wahagera ugasanga abaho barahigwaga n’abo hakurya yo hakuno wa mugani wa Masabo iyo aririmba Kibungo.
Ibyo byose njye Munezero narabirebye mbisesenguye mbanza kubibonamo kwihambira ku mbehe bafite ariko nkomeje kubitekerezaho nabibonyemo ikindi kibazo gikomeye. Burya iyo ukeka ko waramba ku buyobozi wahawe kubera ko wiyise umututsi cyangwa ugaragaje ibisanira ufitanye n’abatutsi, ntaho biba bitaniye no gushinja ya Leta na ba shobuja baguha iyo myanya ko bagendera ku moko.
Kwiyoberanya
Njya nicara nkitegereza imwe mu myifatire y’abayobozi mbona nkibaza uzababohora uwo ari we. Hari abigize abarokore birirwa muri Yesu ashimwe nyinshi cyane kuko bazi ko ntawakekera umurokore gufata umuhoro. Ariko burya na mbere yo kurokoka uwihana nyawe aratura mu ruhame!
Mu mpera ya za 90 n’ibindi no mu ntangiriro z’umwaka wa 2000,higeze kwaduka ibintu byo gusengera mu ngo z’abantu. Icyo gihe ubunyamabanga bwa FPR bwari buyobowe na Dr Muligande kuva kera uzwiho kubaha Imana no gusenga.
Ariko benshi mu badepite n’abaminisitiri bahururiye ayo masengesho nk’abihisha mu bishura bya Yesu. Baragiye bahindura imvugo biga kongorera no kuvuga bahumiriza kandi uko bitsa ijwi batanga Yesu ho umugabo. Baragenda bitwa abarokore birahama kandi! Gacaca igeze baracecetse bararuca nk’aho Yesu akwibagiza ibyo wabonye.
Bamwe muri bo nka ba Depite Bisengimana Elisée Gacaca niho yagombye kumuvana bigoranye imushinja ubwicanyi bw’i Mururu. Ni nako Depite Etienne Magali washinjwaga ubwicanyi bwo mu Mujyi wa Kigali. Ngira ngo bamwe muribuka Depite Butare w’umunyabyumba wamaze igihe yitwa Honorable mu nteko mbere itahura ko yari muri CDR. Bigaragaza ko mu by’ukuri ikibazo kugeza uyu munsi atari ubwoko abo bose barimo ahubwo ikibazo ni icyo ubwo bwoko babukoresheje.
Hari abandi njya mbona mu bukwe no mu minsi mikuru aho batambana abo bashatse nk’amasakoshi kandi kera batarabarengana amarembo! Bene abo usanga mukimara kuramukanya maze atarananakubwira amazina ye akihutira kukubwira ngo “disi uko ukabona uku ni ko kasigaye”
Bene abo kandi murakaganira akakubwira byinshi ariko ntajya akomoza ku be bapfuye mu ntambara. Ntajaya akubwira abandi benewabo bari mu ishyamba. Ntajya akubwira abari muri FDU, CNR Intwari, Inyabutatu, RDR n’andi mashyaka avuka buri munsi y’abarwanya umuryango RPF we yayobotse. Kuba abo bene wabo bose batari hamwe cyangwa badatekereza kimwe si ikosa rye. Si icyaha cye. Ariko ikibazo cye ni uko yumva bimuremereye nk’aho ari ibintu agomba kubazwa agahitamo kubihisha aho guhaguruka ngo agire icyo abikoraho cyangwa nibura abihishure yitandukanye na bene we.
Hambere aha, hari umuyobozi wanditse ibitabo na film kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bukeye baza kumva inkuru zamuvugwagaho mu kugira intege nke atseta ibirenge mu kunenga no kurwanya benewabo bakoranaga na FDRL.
Abakoranye nawe barimo n’abamukuriye nibaza ko bamwibajijeho cyane bamaze kumenya ko umuntu bizeye atigeze abahishurira ko Leta ayoboye ihiga bukware umuvandimwe w’uwo yashatse. Nyamara we yahisemo kubana nabyo mu ibanga yibwira ko ari byo bimwongerera ubutoni. Igikuru si ibyo uvuga ubu igikuru n’ibyo wemera n’uburyo ubana na byo mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Hari abandi usanga ibikorwa byo kwibuka babijyamo nk’ibibareba nk’abayobozi gusa ariko ejo yamara kuva ku buyobozi agaterera iyo bwacya yabusubiraho akabisubiramo ashikamye!
Abahutu bose ntibicanye
Ijambo abarinzi b’igihango rimaze kumenyerwa kandi koko nibo ubunyarwanda tugihembereye bwubatseho. Tuve kuri ba Gisimba twumva , tuve kuri wa mukecuru wo mu Ruhango. Hari benshi kandi bo mu byiciro byose bahishe abatutsi bazi icyo benewabo bari bubakorere nibabimenya. Njye simbyita ubutwari mbyita ubumuntu kuko kuba intwari si ugukora igisanzwe ni ugukora ikidasanzwe. Cyakora nka ba Mama Felisita Niyitegeka bahitishijwemo gupfa no gukira bagahitamo gupfa bazaba intwari ibihe byose.
Hari abahutu n’abatwa bamaganaga ubwicanyi bwakorewe abatutsi hagati ya 1990 na 1994 nkaba Porokireri Nkubito. Hari abanyamakuru nka Mpayimana Eliya na Eduard Mutsinzi bakomeje gukomera iyicwa ry’abatutsi n’abandi banyepolitiki tujya twibuka kuya 13 Mata. Ariko tuve no kuri aba tujye mu bandi baturage nahouzabasangayo. Si bo benshi ariko babayeho kandi si bacye cyane.Ni yo mpamvu isano ritazimye.
Ikibazo rero si ubuhutu. Ikibazo ni imitekerereze ibangamiye ubunyarwanda. Iyo rero uketse ko ukemuye ikibazo kuko wiyise umututsi uba wihishe mu bututsi ariko ukiri wa wundi.
Kuba umunyarwanda ni iki?
Kuba umunyarwanda si ukuba umututsi. Simvuze ko ari ukuba umuhutu ariko na none! Kuba umunyarwanda si uguhakana amateka yawe yaba mabi cyangwa meza. Kuba umunyarwanda ni uguca ukubiri n’amateka mabi twabayemo ukarahira ko uzarwanya uzayagarura kabone n’iyo yaba uwawe.
Kuba umunyarwanda ni ukwiyemeza guharananira ko abo wabyaye cyangwa uzabyara n’abo mbyaye bazabana ntawe uziza undi amako n’inkomoko. Ni uguharanira ko abo urera ubu uzabakuza nta rwango ubatongereye ku mitima. Ni uguharanira ko abana bacu bazibonamo abaturage b’isi itagira umupaka ntibagire ipfunwe kandi bagahagarira gusa aho ubushobozi bwabo bubashoboje kugarukira.
Bimwe mu byiza FPR yazanye ni uko ntawuzongera guhatirwa kwitirirwa ubwoko ubu n’ubu. Abarwana intambara yo kwiyitirira amoko yaba ayabo cyangwa ay’abandi barigora kandi baragorwa n’ubusa. Baragorwa n’ubusa kuko muri uru Rwanda uwashaka gucukumbura amateka ya buri wese bitatera kabiri ukuri kutagaragaye.
Abiyoberanya bameze nka cya kinyoni gikurikirwa n’inyamaswa kigahisha umutwe mu musenyi gikeka ko ntawe ukibona ubwo kitibona. Kuri ubu buri wese akubwira ukuntu yarwanyije ingengabitekerezo ya jenoside kuva kera. Wamubaza inyandiko yakoze ati reka da! Wamubaza imbwirwaruhamwe imwe izwi yakoze kuri iyo ngingo reka da! Wamubaza uwamurokokeye mu maboko ati ashwi. Wamubaza uti ese abicaga utabashije kubabuza warabahunze? Agaceceka wajya kureba ugasanga barabanaga bavayo bagasangira bahunze barajyana. Kandi abo baba ari abantu bafite za diplome gaheraheza.
Kuri ubu buri wese agusobanurira kugera asaraye uburyo akunda abatutsi! Ni byiza kuruta kurata urwango ariko se ubundi wabanga ukabigenza ute ? Njya mvuga nti ukuri abanyarwanda bahishe uzashaka kukumenya azajye aho bari bari hagati tariki ya 7 Mata 1994 na 04 Nyakanga 1994 azahava afite ukuri kose. Kwiyorobeka no kwiyoberanya si wo muti wo gukaraba ubugwari cyangwa urundi ruhare waba waragize mu mateka y’igihugu. Fata umwanya urebe mu mateka yawe, wikwihimbira ikibi utakoze, wikwiyitirira icyiza utakoze, wikwicuza icyo uticuza. Ba wowe ni bwo uzavuga ukumvwa.
Jenoside yasenye za kirazira nyinshi umuryango nyarwanda wari wubakiyeho. Jenoside yabibye urwikekwe rushingiye ku moko. Tutitonze twazashiduka ikibazo gishingiye ku mitekerereze ( ideology) twakigize igishingiye ku buryo abantu bavutse ( genetic).
Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bishwe urubozo basuzugurirwa mu gihugu cyabo mu buryo bumwe bujya gusa n’ubwo abatutsi bafashwemo n’abo basangiye igihugu mu bihe bimwe by’amateka yacu. Itandukaniro ryari gusa ko abanyafurika Afurika babikorerwaga n’abazungu b’abavantara badahuje byinshi uretse kuba ku butaka bumwe mu gihe twe byabaga ku basangiye byose.
Nyamara mu rwego rwo guca inzika n’inzigo, mu itegeko nshinga rya mbere rya Afurika y’epfo abayobozi bareba kure nka Mandela bandikishijemo ngo “there is a need for understanding but not for vengeance, a need for reparation but not for retaliation, a need for ubuntu but not for victimization”. Baharaniye ko abazungu bumva Ubuntu bakagira ubumuntu. Muri uru Rwanda nabwo nyuma ya jenoside ibibi byashobokaga byinshi byakomwe imbere. Twahisemo kubaka ubunyarwanda aho kubaka igihugu cy’ubwoko bwihorera ku bundi bukabuheza ku byiza byose by’igihugu.
Abantu ni abantu ni yo mpamvu hari aho uzajya hari abarebera byose mu bwoko. Ibi twese abatutsi, abatwa n’abahutu twifuza ko ku neza y’igihugu kizima dushaka kuzasigira abo twabyaye byacika. Kugira ngo bicike ku bandi ariko bigomba guhera muri twe. Bityo, gusubiza amaso inyuma tukitekerezaho mu rugendo rubi rw’amoko twanyuzemo kuva tuvuka kugeza ubu birakenewe. Ndetse rwose tukaba twakwatura tukigaya kandi tukiyemeza imigambi myiza.
Ibi kandi birakwiye haba ku bahutu cyangwa ku batutsi. Guhindura amoko, guhisha amasano, gushakisha ibisanira cyangwa gushinja abatubyaye ko badusambanye si wo muti urambye. Icyo biha ababikora ni agahenge nako badakeneye. Ko ntawe ubahiga abaziza ubwoko se bararushywa ni iki? Umwana w’umuhutu n’uw’umututsi ko biga kimwe se barushywa ni iki? Ko ntawimwa pasiporo kubera ubwoko se bararushywa ni iki?
Munezero Pacifique
Rugando – Kimihurura
Igihe.com
Exit mobile version