Imashini itanga umuriro mu yahoze ari KIE yahiye
Mu gihe habaga amatora y’abajyanama b’Uturere na ba Meya muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, imashini (Generator) yatangaga umuriro ku nzu ifasha gutanga umuyoboro wa internet ya 4G muri Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Hari ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare, ubwo iyo mashini yafatwaga n’umuriro mu buryo butunguranye, irashya irakongoka.
Bamwe mu bari bitabiriye amatora ndetse n’abanyeshuri bihutiye kuzimya hifashishijwe za kizimyamoto zo mu kigo ariko birananirana kuko basanze zidakora. Polisi yahageze nyuma y’iminota nka 45 umuriro ugabanutse.
Umukozi ushinzwe amashanyarazi n’ibikoresho biyakoresha muri KIE, Sibomana Yussuf yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye iyo nkongi kuko hari hashize igihe gito iyo mashini ikorewe isuku.
Sibomana yongeyeho ko iyo mashini yahiye yari ifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda itari ishaje ku buryo byaba impamvu y’iyo nkongi kuko yakozwe mu mwaka wa 2012.
Abari aho bavuze ko biteye inkeke kubona nta kizimyamoto n’imwe yashoboraga gukora, bigaraga ko n’ahandi ziri zishobora kuba ari baringa.

Abashinzwe umutekano muri KIE bihutiye kuzimya
Bagerageje kwifashisha kizimyamoto basanga zidakora