Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Amabanki yatangiye gufunga hamwe muho yakoreraga kubera ikibazo cy’ubukungu bucumbagira gikomeje gufata intera yo hejuru.

Nubwo ubutegetsi bw’uRwanda budahwema gutekinika imibare bugamije kwerekana ko ngo abaturage bacyo bakomeje gutera imbere ubutitsa ,ibimenyetso biri hanze byo bikomeje guca amarenga ko ahubwo ibintu bigeze i wa Ndabaga. Uti bimeze bite?Amakuru yizewe ni uko ubu kubera ikibazo gikomeye cyuko ababitsa amafaranga mu mabanki bagabanutse cyane kubera ubukene bwugarije abatagira ingano ibi bikanagira ingaruka ko n’abaka inguzanyo nabo batazibona kuko banki ziba zifite ikibazo cy’amafaranga ari mu bubiko(liquidité) adahagije ndetse bigahuhurwa nuko ubu abagana amabanki baka inguzanyo nabo basa n’abatangiye guhina akarenge kubera ko amabanki asigaye inguzanyo nke kandi akazitangira ku nyungu zo hejuru ,ibi bigatuma kwishyura imyenda bisa n’ibitagishoboka kuko n’ imikorere iri mu gihugu nayo usanga isa n’igoranye kubera imisoro myinshi, guhutaza abaturage bituma n’ibikorwa byabo bihutazwa bityo ntibabashe gukora neza ngo bishyure inguzanyo ahubwo ibi bikabagiraho ingaruka zo guhomba binabakururira gutakaza n’ingurane zabo baba batanze mu mabanki.

Izi ngaruka zose nizo zitumye banki zimwe nka Cogebank ubu nazo zatangiye gufunga hamwe muho zakoreraga ku mpamvu yuko zibona ziri gusa nizihembera abakozi bahakoreraga gusa nyamara ntakihinjira.Ubu iyi bank ya cogebank ikaba imaze gufunga ishami ryayo ryali i Karongi ku mpamvu twavuze haruguru.Indi banki nayo ngo yaba yaratangiye gutekereza ibyo kugabanya amashami yayo nkuko amakuru atugeraho ni banki yitwa Urwego opportinity aho nayo ngo yaba iteganya gufunga amwe mu shami yayo ari i Karongi,Kabarore muri Nyagatare na Gicumbi mu majyaruguru.

Iki kibazo cyo kubura “liquidité”y’amafaranga mu mabanki gisa n’ikiri rusange kuburyo mu guhanyanyaza leta y’uRwanda yagerageje no kuzana gahunda ngo zikoranabuhanga ry’amakarita eletronique bakoresha mu kura no kwishyurana hashakishwa uko nibura udufaranga duke turi muri za bank tutakomeza gukurwamo maze nibura ngo bank zikabona uko zakomeza guhangana n’iki kibazo ariko bisa nibitaratanze umusaruro kuko ubu abaturage barashonje baranakennye kuburyo bisa naho bashakiye umuti aho utari kuko amafaranga ntaboneka kuko yikubiwe n’agatsiko gato k’abanyabubasha aba akaba ari nabo bashonjesha banasahura na duke twa ba ngofero.

Ibi biraba mu gihe benshi mu banyarwanda ababishoboye batangiye guhungira mu bihugu bidukikije kubera ubukene.

Iki kibazo cyo guhomba kw’amabanki kije gikurikira ikindi kibazo cy’abubaka imiturirwa mu mugi wa Kigali nabo ubu baririra mu myotsi kubera ko babuze abayakodesha kuburyo ubu amatangazo ya za cyamunara ariyo menshi yumvikana ku maradiyo yo mu Rwanda kuburyo ubu hirya no hino imiborogo ni yose I ganda zirimo gufunga izindi ziravugwamo kudahemba no kwambura abaturage baba bazikoreye ndetse bamwe zikabashyiraho iterabwoba….

Turakomeza kubakurikiranira uko ibyo mu gatsiko k’iterabwoba bikoje gucumba umwotsi ari nako kajya kwitunira kuri rubanda gahimbahimba imisoro n’imisanzu ya byange uhave ngo hagamijwe gusunika iminsi ,ngiyo imisanzu n’imisoro ya kingufu kuri rubanda rusa n’urwataye umutwe,amarondo ,imisanzu yicyama cya Rupiyefu,agaciro,isuku,kwigira,imisanzu y’amatora ubu itumye za kaminuza zitagira ingano zifungwa ngo kuko zitatanze za miyoni amagana n’amagana ngo y’amatora ya Kagame…

Source: https://www.facebook.com/abatabibona.muratubabaza/posts/196886774138694

Bernard Ntaganda nawe aremeranya niri sesengura yashyize Kuri Facebook muri aya magambo:

“Muvandimwe,iri isesengura wakoze kui iki kibazo cy’amabanki ryendeye Ku kuri no ku bimenyetso bifatika.Ikibazo rero cy’amabanki adagifite amafaranga mu isanduku kimaze igihe mu Rwanda ariko FPR ntishaka kubyemera ahubwo aragihishahisha ari nako icurika imibare y’iterambere ry’ubukungu.Njye nakivuzeho mu bushakashatsi nakoze bwitwa “credit risk management”aho nerekanaga ukuntu amabanki yo mu Rwanda azatemba kubera biriya bizu bubaka Ku nguzanyo, bari bampitanye nyamaa BNR twarabyemeranyaga ariko icyama kirayizibya!Ni bahame barebe!”

 

Exit mobile version