Kigali : Amarira y’umubyeyi wakubiswe yambaye ubusa agakurwa amenyo atatu (VIDEO)
Umubyeyi witwa Angelique Uzamukunda utuye mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko hashize amezi atanu akubiswe n’umuturanyi we wamukuye amenyo akanamukoza isoni kuko yamukubise yambaye ubusa, ariko ngo kugeza ubu akaba yidegembya anatera ubwoba uwo yakubise avuga ko anamwishe ntacyo byamutwara.
Angelique Uzamukunda yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi tumusanze aho atuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge, mu kagari ka Rwampara, Umudugudu wa Gacaca. Yadutangarije ko yakubiswe n’umuturanyi we Harindintwari akamukura amenyo atatu, ikindi ngo igitenge cye cyaramanutse undi akomeza kumukoza isoni amukubita yambaye ubusa.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU WAHOHOTEWE HANO :
Uyu mubyeyi avuga ko yakubiswe n’umuturanyi we amuziza ko yari amubujije gukorakora umwana w’umukobwa baturanye, uwo mukobwa akaba yarakomeje kumwiyama ariko Harindintwari aza kumwambura imfunguzo avuga ko niba azishaka amukurikira akajya kuzimuhera iwe, ibintu Uzamukunda yabonye ko biganisha ku kuba yamufata ku ngufu akabyamagana ari nabyo byavuyemo ko yakubiswe n’uwo Harindintwari.
Akimara gukubitwa ni gutya yari ameze
Uyu mubyeyi wasobanuye ibyamubayeho arira cyane anagaragaza ko yandagajwe agakubitwa yambaye ubusa, ashimangira ko yabuze ubutabera kuko uwamuhohoteye yahise afungurwa n’ubu akaba akomeje kumuhoza ku nkeke.
Urwego rw’Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mubyeyi akwiye kwihangana kuko dosiye yaregewe urukiko. Cyakoze kuva byatangira kuvugwa mu itangazamakuru, amakuru mashya ni uko abakozi ba RIB bahise basubira kureba uyu Uzamukunda kuri uyu wa Kabiri, bakongera kumubaza kugirango barusheho gukurikirana ikibazo cye.