Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Aho kubaka ibindi bitaro nkibya Faisal, ibyari bihari leta ya Kagame irabigurishije

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group bashyize umukono ku masezerano y’igihe kirekire, aha ububasha icyo kigo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), ariko bikazaguma ari ibya leta y’u Rwanda.

Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2016, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye guhabwa ubuyobozi bushya, ndetse bikazacungwa n’ikigo gifite izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo.
Yavuze ko Oshen Health Care izagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, igashyiramo amafaranga ndetse igatera inkunga ibikorwa byabyo mu gihe kirekire hashingiwe ku buryo izagenda yubahiriza amasezerano.
Yakomeje agira ati “Impamvu ni ukugira ngo bijye ku rwego mpuzamahanga ku buryo bishobora gufasha akarere kose, aho kuba u Rwanda gusa. Tumaze igihe twohereza abantu benshi hanze [kwivuza], ubu turizera ko abo hanze bazajya baza mu Rwanda, tukohereza hanze abantu bake bashoboka.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rushakisha umufatanyabikorwa wo kugira icyitegererezo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Oshen Health Care ikaba yaragaragaje gahunda nziza kurusha abandi.
Yakomeje agira ati “Si ukugurishwa, ibitaro ntibyagurishijwe, si ubucuruzi, si no kubiha abandi ahubwo ni ubufatanye buzatuma ibitaro bigera ku rundi rwego rwa serivisi.”
Guverinoma y’u Rwanda yanashyizeho itsinda rizajya rigenzura niba intego zemeranyijweho muri aya masezerano hagati y’impande zombi yubahirizwa.
Alex Lifschitz,Umuyobozi wumgirije w’ibigo bibarizwamo Oshen Health Care Rwanda Ltd ari nawe washyize umukono kuri aya masezerano, yavuze ko bazihutira gushora imari muri KFH no gutanga amahugurwa ku baganga b’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ishoramari ry’ibanze mu myaka itanu ya mbere rizaba rigera kuri miliyoni 21 z’Amayero. Intego y’ibanze ni ukugeza ibitaro ku rwego mpuzamahanga harimo imikorere mishya, uburyo bwo kuzana abaganga n’ubuyobozi bushya buzatuma byose bigerwaho.”
Bateganya kandi gufatanya n’ibigo bikomeye by’ubwishingizi, bikazajya byifashishwa mu kurema ubufatanye buzorohereza abanyamahanga kuza kwivuriza mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal. Bizanajyana no kubona ibyangombwa mpuzamahanga bitangwa na JCI (Joint Commission International), mu myaka itanu iri imbere.
Dr. Emille Rwamasirabo wari usanzwe ayobora Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rufite intego ko mu myaka mike ruzaba rufite abaganga b’indwara z’umutima na Kanseri, iyo ntego ikazuzuzwa n’amahugurwa azajya atangwa n’aba bashoramari bashya mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzazigama amafaranga menshi, kuko kubona umuganga w’inzobere uturutse hanze bisaba asaga 60 000 by’amayero ku mwaka, yaba ari inzobere mu ndwara zikomeye bikikuba kabiri.
Oshen Health Care izanashyiraho ubuyobozi bushya bw’ibitaro, Dr Rwamasirabo akavuga ko yiteguye kubona umwanya uhagije wo kwita ku barwayi nk’umuganga w’inzobere. Icyo kigo kikazatangira gucunga KFH byuzuye bitarenze tariki ya mbere Kanama 2016.
Minisitiri Gatete na Alex Lifschitz bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

 

Francis Gatare uyobora RDB na Minisitiri Gatete basinya ku masezerano
Francis Gatare uyobora RDB, Minisitiri Gatete na Alex Lifschitz basinya ku masezerano

 

Abayobozi bari bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda na Oshen Health Care
Abayobozi baherezanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho gushyirwaho umukono
Dr Emile Rwamasirabo wayoboraga KFH

 

 

Exit mobile version