Abanyereza iby’abarokotse Jenoside basabiwe gukurikiranwaho icyaha cy’ingengabitekerezo
Bamwe mu bari mu nzego z’ubuyobozi bakomeje gushinjwa kunyereza cyangwa gukingira ikibaba icyo gikorwa mu nkunga zigenewe abatishoboye, kugeza no ku zigenewe kugoboka za mpfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango ‘Ibuka’ uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abo kimwe n’abatita ku bibazo by’abacitse ku icumu, wabasabiye gukanirwa urubakwiye, bakajya bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urugero ku bibazo byagiye bivugwa cyane, harimo nka Dusabimana Claudine wo mu Karere ka Rutsiro wariganywaga imitungo yasigiwe n’ababyeyi be kimwe n’ubwishyu bwemejwe n’Inkiko Gacaca, bigirwamo uruhare n’abari mu nzego z’ubuyobozi kugeza ubwo yatabazaga Perezida Kagame, imitungo ye ayisubizwa nyuma y’imyaka 22.
Mu 2015 ho Abadepite bagaragarije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko hakiri abarokotse Jenoside batuye mu nzu zenda kubagwa hejuru, Ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside bukavuga ko hari aho ba rwiyemezamirimo bayubatse nabi nkana, ku buryo hari hakenewe miliyari 36 Frw yo gusana no kubaka inzu nshya.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko amategeko u Rwanda rufite asobanutse, arebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba arimo ko uhohotera abacitse ku icumu agomba gukurikiranwa.
Ibyo ngo bivuze ko niba igihugu kigenera umuntu inkunga ariko ntayigezweho cyangwa bigakorwa mu buryo bubi, uwabigizemo uruhare aba agomba gukurikiranwa nk’ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje agira ati “Hari aho bigaragara ko babikora ku bushake rwose badashaka kubakemurira ibibazo, ku buryo abarokotse baguma mu ngaruka za Jenoside, uburwayi, ubuzima bubi n’ibindi. Nibaza ko iyo uri umuyobozi, ibigomba gufasha abantu ukabinyereza, ukabikoresha nabi, uba ugomba gukurikiranwa n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Prof Dusingizemungu avuga ko hatitawe ku ngano y’ibyari bigenewe abarokotse Jenoside byanyerejwe n’abagombaga kubigeza ku baturage, n’iyo haba hari umuturage umwe gusa ugaragaza ko afite icyo kibazo, agomba gutabarizwa.
Yakomeje agira ati “Uhohotera uwacitse ku icumu abigambiriye, agomba gukurikiranwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Twe niko tubyumva.”
Prof Dusingizemungu yavuze ko amategeko u Rwanda rufite aboneye, ariko ikibazo nk’iki ngo kiba kizamurwa kugira ngo inzego bireba harimo n’iz’ubutabera zizirikane ko ababigiramo uruhare bagomba kubiryozwa.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni imwe.

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu asanga abanyereza ibigenewe abarokotse Jenoside bakurikiranwaho ingengabitekerezo ya Jenoside