Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abirukanywe mu ishyaka Green Party rya Habineza baramushinja gushaka kuritegeka iteka

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryirukanye bamwe mu bayobozi baryo, aba ariko bashinja umukuru waryo Frank Habineza kubigizayo kuko badashyigikiye umugambi we.

Itangazo ry’iri shyaka ryo kuwa mbere rivuga ko komite nyobozi yaryo yirukanye Ferdinand Mutabazi wari urihagarariye mu ntara y’Amajyepfo na Jean Deogratias Tuyishime wari ushinzwe itangazamakuru.

Iri shyaka ribashinja imyitwarire mibi, imigambi yo gushaka kurisenya, no gushinga ishyaka ryabo batewe inkunga n’abantu baba hanze y’u Rwanda.

Mutabazi ahakana ibyo bashinjwa, ko birukanywe kuko batumvikana na perezida w’iri shyaka ku migambi ye, kandi ko kugeza ubu bakiri abarwanashyaka baryo kuko batarabona inyandiko zibahagarika byemewe.

DGPR na PS-Imberakuri (igice cya depite Christine Mukabunani) niyo mitwe ya politiki yemewe ivuga ko itavugarumwe n’ubutegtsi, naho PS-Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda na DALFA-Umurinzi ya Victoire Ingabire ntarandikwa nk’amashyaka yemewe n’amategeko.

Frank Habineza, umudepite mu nteko ishingamategeko washinze akaba n’umukuru wa DGPR kuva mu 2009 yabwiye BBC ko bafite ibimenyetso by’ibyo bashinja abo bombi.

Yagize ati: “Mutabazi yari amaze iminsi agenda akangurira abantu b’abarwanashyaka, hari uwo yasabye gushaka amazina y’ishyaka no gutegura budget amubwira ko we yifitiye amafaranga menshi [kuko] aterwa inkunga n’abantu bo hanze.”

Habineza avuga ko ibyo gukorana n’abo hanze babihuza n’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru Abaryankuna cy’abatavuga n’ubutegetsi bw’u Rwanda ari cyo cyatangaje ko Mutabazi yaburiwe irengero, ariko nyuma aza kuboneka.

Ati: “Ejo bundi atangiye kubwira abantu ko afite amafaranga nibwo twatangiye kubihuza ko akorana n’abantu bo hanze kuko abo baryankuna nibo bamutabarije bwa mbere.”

Habineza avuga ko aba bombi birukanywe ku “cyemezo ntakuka” cy’ishyaka kandi umunyamabanga mukuru waryo bombi yabibamenyesheje.

Kupa perezida iteka?

Iri shyaka riharanira kurengera ibidukikije rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryashinzwe mu 2009, mu 2010 André Kagwa Rwisereka wari umukuru waryo wungirijwe yishwe aciwe umutwe mu mujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Iby’urupfu rwe, iri shyaka ryavuze ko bifite imvo za politiki, ntabyo byigeze bisobanurwa mu iperereza no mu butabera.

Mutabazi ahakana ibyo gushaka gushinga irindi shyaka cyangwa gukorana n’abo hanze mu kurishinga, ahubwo ko birukanwe kuko hari ibyo batumvikanaho na Frank Habineza.

Yabwiye BBC ati: “Arashaka gushyiraho itegeko ryo kuba yaba perezida igihe cyose, hakajya haba amatora ya manda y’imyaka itanu yongera agatorwa, akajya ahora atorwa buri gihe.”

Mutabazi yongeraho ko basanzwe bereka Habineza uko ibintu babona byakorwa, “ariko ibitekerezo byacu ntabwo yabihaga agaciro.”

Avuga ko icyo kibazo bakigejeje ku rwego rukuru rw’ishyaka kandi byari bikiri “muri procedures”.

Ati: “Abonye ko bishobora kuzagera muri kongere y’ishyaka nibwo afashe umwanzuro wo kuduhagarika kugira ngo tutazamubangamira.”

Habineza we avuga ko ibyo bamuvugaho byo gushaka gutegeka ishyaka igihe cyose atabizi, ati: “Nta debat n’imwe yigeze iba [kuri byo], ndetse nta nubwo turatangira kubiganiraho.”

Yongeraho ko Mutabazi atajya akorana inama na we, kuko atari muri komite ku rwego rw’igihugu “kuburyo yajya mu bantu babiganiraho mbere.”

BBC Gahuza

Exit mobile version