Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ikirego cy’ubujurire cya Bwana Abdul Rashid Hakuzimana usaba ikurwaho ry’igifungo cy’agateganyo cyakatiwe n’urw’ibanze . Hakuzimana ntiyari yazanywe mu rukiko kuburana imbonankubone nk’uko yari yabisabye, iyi ikaba ari na yo mpamvu yateye isubikwa ry’uru rubanza
Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye kuri Televiziyo ye Rashid TV ikorera ku murongo wa Youtube . Umukuru w’urukiko umaze iminsi mu mahugurwa ngo ntiyashoboye gusuzuma ubusabe bwa Hakuzimana kandi ari we wenyine ufite izi nshingano .
Yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwari bwateganijwe, Hakuzimana yavuze ko adashobora kuburana atari mu rukiko. Itangazo rimanitse ku muryango ufunze w’ubwanditsi bw’urukiko ni ryo ryakiriye abantu bose baganaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge muri iki gitondo .
Ni itangazo ryasabaga abantu bose kwihangana mu gihe kitazwi kuko abakozi b’urukiko uhereye ku bacamanza bari bagiye gukingirwa icyorezo cya COVID 19 .
Nyuma y’amasaha asaga 4, ni bwo umucamanza yahamagaye urubanza uregwa atari mu cyumba cy’iburanisha .Hagombaga kwifashishwa ikoranabuhanga rya Skype ariko ubu si bwo buryo bwifujwe n’uregwa .
Umunyamategeko we Felix Rudakemwa yamenyesheje umucamanza ko uregwa yasabye kuba mu rukiko .Gusa byageze ubwo urubanza ruhamagarwa urukiko rutaratanga icyifuzo ku busabe bw’uregwa .
Uyu munyamategeko yabwiye umucamanza ko ubwanditsi bw’urukiko bwaramutse bufunze kandi ko nta gisubizo yahawe mbere .
Ubwanditsi bw’urukiko bwasobanuye ko Perezida w’urukiko adahari kandi ari we wemerewe gusuzuma ubusabe nk’ubu .
Hakuzimana n’umwunganira basabye ko urubanza rusubikwa bakabanza kubona igisubizo cy’urukiko .
Bongeyeho ko Hakuzimana akwiye kurekurwa kuko afunzwe binyuranyije n’amategeko dore ko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yakatiwe yamaze kurenga kandi hakaba nta kindi cyakozwe cyo kuyongera .
Ntacyo umucamanza yavuze kuri ubu busabe kuko uregwa yari yamaze kugaragaza ko yifuza kuburanira mu rukiko .
Nyuma y’iki cyemezo, umunyamategeko wa Hakuzimana yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iki kibazo cy’ifungwa rinyuranije n’amategeko ari cyo agomba kuzaheraho kuko yemera ko iminsi yasabiwe n’urukiko rubanza yamaze kurenga .
Avuga ko atahawe umwanya wo kwisobanura, iyi ikaba yarabaye intandaro yo kwanga kuburana ubwo yari ageze mu rukiko .
Umucamanza yavuze ko imapnde ziburana zigomba kongera guhurira mu rukiko ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere.
Mu biganiro yanyuzaga kuri channel ye ya YouTube, Hakuzimana yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi buriho. Yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa 10 ubwo yari yitabye ihamagazwa ry’ubugenzacyaha.
Source: BBC Gahuza