Gabiro: Abayobozi bari mu itorero biyemeje guca umuco wo gutekinika
Abayobozi bari mu itorero ry’abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali, mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, biyemeje ko bazakora ibishoboka byose bakarwanya umuco mubi wo gutekinika raporo, waranze bamwe mu bayobozi muri manda ishize.
Ni kenshi byavuzwe ko bamwe mu bayobozi bahimba za raporo, bagamije kubeshya imibare y’ibintu runaka, kandi na bamwe mu bayobozi bacyuye igihe biyemerera ko gutekinika bikorwa.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, wanayoboye muri manda ishize, yagize ati:“Icyo kibazo ntabwo twagihakana kuko cyagiye kigaragara, kugikemura si ukundi icya mbere ni ugukebura abayobozi no kubumvisha ko igihe hari ikibazo nta muntu ukwiye kugihishira, niba udashoboye kugikemura ku giti cyawe izindi mbaraga zagufasha.
Umuyobozi ntabwo akwiye kumva ko ariwe ushinzwe abaturage wenyine kuko dukora mu buryo bwuzuzanya nk’inzego.”
Umwe mu bajyanama mu karere ka Nyagatare, nawe yagize ati:“Nka twe abajyanama batowe ku rwego rw’akarere dufite imirenge duturukamo, hari uruhare rwacu ruzava muri iyi mirenge kuko buri gihe tugomba guhura na ba baturage badutoye, ubwo kandi tuzafasha akarere gukurikirana imishinga n’ibikorwa biri hirya no hino mu mirenge twatorewemo.
..harimo no gukurikirana uko abakozi mu tugari no mu mirenge bitwara, uko bakora, uko bakemura ibibazo by’abaturage, uko babigaragaza ibi bizadufasha gutanga raporo nzima kandi twese duhuriyeho yizewe.”
Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Stella Ford Mugabo, ubwo yaganirizaga aba bajyanama, nawe yagarutse kuri iki kibazo.
Yagize ati:“Kimwe mu bintu bidindiza gahunda za leta ni umuco mubi uri mu bayobozi, ni ibintu byo gutekinika iyo muduhaye ibyo mwakoze mutwereka ko ari byiza ariko natwe dutoranya hamwe muri aho kugira ngo twemeze ko ibyo mwatubwiye ari byo, akenshi dusanga ibyo muvuga ko byakozwe bitarakozwe.”
Minisitiri Mugabo yakomeje abasaba kugabanya intera iri hagati yabo n’abaturage, mu gukemura ibibazo.