Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abayobozi ba FERWAFA bafunze bazize ko isoko rya hoteli ya FERWAFA batarihaye FPR

Abafungiye by’agateganyo gutanga nabi isoko rya hotel ya FERWAFA bashinjwa iki?

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier ubu ufunze
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ruherereye mu Karere ka Kicukiro rwakatiye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Mulindahabi Olivier na Muhirwa Adolphe uyobora Light Constructors & Consultancy Engineers Ltd.

Aba bombi baregwa amakosa mu gutanga nabi isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA imirimo yo kurisesengura ikaba yari yahawe company ya Muhirwa Adolphe; Light Constructors & Consultancy Engineers Ltd.
Baregwa iki?
Muri dossier y’urukiko, Umuryango wabashije gusoma, ubushinjacyaha burega Mulindahabi Olivier wari uhagarariye FERWAFA ndetse na Muhirwa Adolphe wari uhagarariye company yasesenguye isoko gutangaisoko hakurikijwe ikimenyane n’itonesha kubera guha isoko company ya Experts.Co Ltd baryimye Horizon Construction kandi ngo yari yujuje ibisabwa kuyirusha.
Taliki 16/2/2015 nibwo Muhirwa Adolphe yashyikirije Umunyamabanga wa FERWAFA raporo y’isesengura ry’isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa.
Muri raporo y’isesengura ry’isoko Muhirwa yashyikirije FERWAFA, bigaragara ko ryapiganiwe na Real Constructors, Horizon Construction ndetse na Experts.CO Ltd.
Isesengura ry’isoko rikaba ryarabaye mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere habanje kurebwa niba impapuro n’ibindi byangombwa baysabwe mu gitabo cy’ipiganwa abaje guhatanira isoko barabitanze mu gitabo cy’ipiganwa cyabo (technical evaluation. Uwo bigaragaye ko hari ibyo abaura byarasabwe ahita akurwa mu ipiganwa.
Naho ikiciro cya kabiri kwari ugusesengura ibiciro byatanzwe na buri umwe umwe.
Ku ikubitiro, mu isuzuma ryo kureba niba abapiganiye isoko bari bujuje ibyasabwaga mu gitabo cy’ipiganwa, raporo yahawe FERWAFA ivuga ko Real Constructors yahise isezererwa, bagasanga Horizon Construction hari ibyo itujuje bimwe na bimwe ariko batabuza ko ikomeza naho Experts.CO Ltd yo ikaba ngo yari ibyujuje byose.
Mu igenzura ry’ibiciro byatanzwe, ndetse na nyuma yo kubikosora, Muhirwa Adolphe yasanze Experts.Co Ltd yaraciye 4,183,721,180 frws imisoro yose ibariyemo naho Horizon Construction yo nyuma yo gukosora ibiciro bigaragara ko yacaga 3,922,484,749 frws nayo imisoro yose ibariyemo.
N’ubwo mu isesengura ry’ibiciro byagaragaraga ko Horizon Construction ariyo yaciye make, Muhirwa Adolphe, muri raporo ye y’isesengura, yasabye ko isoko ryahabwa Experts.Co Ltd ngo kubera amakosa y’ibibura muri dosiye ya Horizon Construction yari yasanze mu isesengura ry’inyandiko n’ibyangombwa by’ipigana byasabwaga.
Iyi raporo y’isesengura ry’isoko niyo yashyikirijwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier nawe ngo ahita atumiza inama y’abakozi kuri telefoni barahura irayemeza ndetse uwo munsi ahita yandikira abatpiganiye isoko amabaruwa abamenyesha abatsindiye isoko n’abaritsinzwe.

Muhirwa Adolphe

Ubushinjacyaha bushingira kuki bubahamya ibyaha?
Muri dossier, Umushinjacyaha ashinja Muhirwa Adolphe na Mulindahabi Olivier ubufatanyacyaha mu gutanga isoko hakurikijwe ikimenyane no gutonesha.
Umushinjacyaha ashinja Muhirwa Adolphe ku kuba muri raporo ye yarimye isoko Horizon Construction kandi ngo ariyo yari ifite ibiciro bito ngo ashingiye ku kuba hari ibyo itari yujuje mu isesengura ry’inyandiko yatanze zasabwaga mu ipiganwa .
Ibi umushinjacyaha avuga ko ari “amatakirangoyi” ngo yime Horizon Construction isoko, kandi kuri we ngo abona ko ariyo yari irishoboye, ngo kuko iyo iba itujuje inyandiko zasabwaga yari kuviramo mu gice cyo gususuma inyandiko ntigere mu gice cyo gusesengura ibiciro nk’uko amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta abiteganya.
Muri uru rubanza, Mulindahabi we ashinjwa kuba akibona raporo atarahise ayigeza mu kanama k’amasoko ngo kayisesengura karebe niba isesengura ryarakozwe hisunzwe amategeko kandi rinyuze mu mucyo ahubwo agatumiza inama ngo ya nyirarureshwa n’abandi bakozi bose batari mu kanama k’amasoko bitabiriye ari nayo yemeje iyo raporo.
Abaregwa biregura bavuga ko ibyo bakoze byari mu mucyo kandi ko n’ibyo umushinjacyaha avuga ko bitagenze neza atashingira ku mategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta mu Rwanda kuko FERWAFA ari ikigo cyigenga.
Urukiko rwa Nyarugunga nyuma yo kumva abunganira Mulindahabi na Muhirwa, ku gicamunsi cyo kuwa gatanu taliki 26/2/2016 rukaba rwaratesheje agaciro ubusabe bwo gufungurwa by’agateganyo rubasabira iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso.
Umushinjacyaha yari yasabiye Mulindahabi na Muhirwa kuba baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 ngo badatoroka, badashyira igitutu ku bakozi ba FERWAFA bazatanga ubuhamya mu rubanza kandi ngo ashingiye ko icyaha bashinjwa gihanishwa igifungo kirengeje imyaka 2.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Ubutabera/article/abafungiye-by-agateganyo-gutanga-nabi-isoko-rya-hotel-ya-ferwafa-bashinjwa-iki#sthash.EoZ9p2Yo.dpuf

Exit mobile version