Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abayoboke ba FDU-Inkingi bahakanye kurema umutwe w’ingabo

Gasengayire Leonille niwe mugore wenyine uri mu bayoboke 11 ba FDU-Inkingi bari kuregwa ibyaha by’iterabwoba, uyu munsi kuwa kane yavuze ko kuba yari umucungamari w’ishyaka bitagize icyaha.

Aba bararegwa ibyaha by’iterabwoba birimo kuba mu mutwe w’ingabo ufite umugambi wo gushoza intambara igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, uyu munsi bari mu rukiko mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko bafatiwe mu mayira bajya muri DR Congo muri uwo mugambi.

Gasengayire ashinjwa kuba ari we wari izingiro kuko yari ashinzwe kubaha amafaranga nk’uwari umucungamari wa FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda.

Aba, hafi ya bose bemeza ko ibi ari ibirego byahimbwe bigamije guca intege ishyaka ryabo, bakavuga ko bwari uburenganzira bwabo kuyoboka ishyaka bifuza.

Madamu Gasengayire avuga ko amafaranga yahaga abayoboke b’ishyaka ari agenewe ibikorwa by’ishyaka no kurishakira abanyamuryango kandi yayatangaga ku mabwiriza y’abamutegeka.

Ahakana ibyo aregwa n’ubushinjacyaha ko yatangaga amafaranga azi neza ko ari ayo kohereza urubyiruko mu myitozo y’uwo mutwe wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi akaba ngo yarabikoreraga mu rugo rwa Ingabire Victoire.

Madamu Gasengayire yireguye ko yagiye kuba mu rugo rwa Victoire Ingabire wari umaze gufungwa mu 2010 ashinzwe kumugemurira.

Yavuze ko kuba umubitsi w’ishyaka cyangwa kugemurira Madamu Ingabire byose bitagize icyaha nk’uko yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Fabien Twagirayezu ubushinjacyaha buvuga ko yari ku isonga ry’umugambi bashinjwa, ngo yari ashinzwe gushakisha abarwanyi bo kohereza ku rugamba.


Abaregwa bafungiye i Kigali, bazanwa i Nyanza mu majyepfo mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba

Abo ubushinjacyaha bwise abarwanyi, Twagirayezu abita abayoboke akavuga ko n’andi mashyaka afite ubunganzira bwo gushaka abashya.

Ku mafaranga yahabwaga, avuga ko yari ayo guha abanyamuryango yo kubafasha mu ngendo gushaka abandi, ibi ngo bikaba bikorwa n’andi mashyaka.

Bwana Twagirayezu yavuze ko ubushinjacyaha bumuhimbira ibyaha, ibo yise ‘gutekinika’ ibitarabayeho,

Avuga ko bamwe mu baregwa bakorewe iyicarubozo kugira ngo bashinje bagenzi babo ibinyoma.

Muri bo yavuze Papias Ndayishimiye wamushinje ko yamushishikarije kwinjira mu mutwe wa gisirikare, ko uyu yakorewe iyicarubozo bakanamubwira ko atari we ushakishwa.

Uru rubanza ruri kwerekaza ku musozo. Ikiciro kizakurikiraho ubushinjacyaha buzasabira ibihano abaregwa.

Exit mobile version