Amakuru atugeraho avuye i Kigali akaba yemeza ko abayisilimu bakomeje kunyerezwa no kwicwa urubozo isi yose igaceceka ngo kuko bakekwaho kuba ibyihebe! Umucamanza w’umufaransa ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba Marc Trévidic niwe wavuze ko igihugu cy’Ubufaransa kigomba kwitondera ibyo kwinjiza mu itegeko nshinga ryabo icyaha cyo kwambura ubwenegihugu abahamwe n’icyaha k’iterabwo, kuko bishobora kuzatuma ibindi bihugu ku isi bifata abanyepolitiki cyangwa se igice kimwe cy’abaturage babo kikabashinja icyaha cyo kuba ibyihebe bityo bakaba babuze uburenganzira bwose nk’abenegihugu ndetse n’ubwo kubaho! Ese igihugu kizakora ibyo Ubufaransa buzabyemera ? Wagirango Marc Trévidic yavuze ibyo, amaze kurebe ibitekerezo biri mu mutima wa FPR-Kagame !
Mu Rwanda hari igice kimwe cy’abayobozi b’idini ya Isilamu kitishimiye ko leta ya FPR-Kagame yivanga mu miyoborere y’idini yabo ndetse icyo gice cy’abayobozi n’abayisilamu mu Rwanda kikaba kitavuga rumwe na Ministre Musa Fizili Harelimana umumotsi ukomeye wa Paul Kagame. Abo bayobozi ba islamu mu Rwanda bagwiriyemo abajijutse mu bumenyi bw’idini ya Islamu (Imam) bakaba batarishimiye iyicwa rya perezida wa Libiya Mohamar Kadhafi kandi leta y’u Rwanda yo yaragaragaje ko ishyigikiye iyicwa rye ndetse ikaba yarakoze n’ikosa ryo kwigarurira umutungo w’icyo gihugu Kadhafi amaze kwicwa ! Igihugu cya Libiya kikaba cyariyemeje gushora leta ya Paul Kagame mu manza zo kugaruza umutungo w’igihugu cyabo, abayisilamu b’abayobozi (Imam) mu Rwanda batavuga rumwe na Musa Fazili harerimana bakaba bakekwaho gutanga amakuru abayaha igihugu cya Libiya kuri uwo mutungo FPR-Kagame yambuye Libiya, icyo cyaha akaba ari ubugambanyi buhanishwa kwicwa!
Muri uku kwezi kwa Mutarama, abo bayobozi ba Isilamu mu Rwanda ndetse n’abayisilamu bavuga rikijyana bo mu idini ya Islamu mu Rwanda batangiye kwicwa no kunyerezwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ! Nkuko ubwo butegetsi bwa FPR Kagame bwamenyereye gutekinika ibyaha, abayisilamu bakekwaho kutavuga rumwe na FPR Kagame bashakiwe icyaha gishya cyo kuba ari ibyihebe cyangwa se bashyikiye ibikorwa by’iterabwoba, icyo cyaha cyamaganwa n’isi yose kikaba kizatuma umuyisilamu wese ubangamiye ubutegetsi yicwa isi yose igaceceka, noneho abatishwe bagahindurwa ibikange bakajya basaba imbabazi z’ibyaha bya bene wabo bishwe ! Iryo tekinika ry’ibyaha niryo FPR- Kagame yakoreye abahutu, bakicwa urubozo bashinjwa icyaha cya jenoside, umuhutu utaragerwaho agategekwa gusaba imbabazi z’icyaha cya jenoside cyahimbiwe abahutu bagenzi be FPR- Kagame yishe,isi yose igaceceka !
Nyuma y’abakuru ba Islamu mu Rwanda banyerejwe bagiye gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’i Butare, polisi ya Kagame ikavuga ko itazi irengero ryabo, none ubu ikaba yaramaze kwemera ko ibafite, hari abandi bayisilamu bakomeje kunyerezwa mu gihugu, amaherezo imirambo yabo ikaba ishobora kuzatoragurwa mu kiyaga cya Rweru cyangwa se kubw’amahirwe inkotanyi zikemera ko zibafite! Muri abo bashimuswe twavuga nka : Shehe Habimana Yassin wari Imam y’umusigiti wa Onatracom mu Biryogo. Ubwo yari mu nama kuri uwo musigiti, Imam Yassin yabajije icyo bagenzi bafungiye,inama irangiye nawe ahita anyerezwa, hari ku italiki ya 28/01/2016! Kuwa kane taliki ya 29/01/2016, Haji Yusufu ucuruza imyenda y’abadame yashimutiwe mu Biryogo ; yashimuswe n’abagabo 2 bamabaye sivili bamusanze mu iduka ari kugurira umwana we ibikoresho by’ishuri bamwinjiza mu modoka iramujyana kugeza ubu nta muntu uzi irengero rye!
Abapolisi ba FPR Kagame bari gutanga inkuru nyinshi mu binyamakuru byo mu Rwanda zizeza abanyarwanda ko nta mutwe w’iterabwoba uri mu gihugu, ariko mu nkuru imwe bagatanga ubundi butumwa bwemeza abanyarwanda ko bamaze gufunga (kunyereza) abayisilamu benshi bashinjwa ibikorwa byo kwishora mu iterabwo kuburyo mu minsi iri imbere bazagezwa imbere y’inkiko ! Abo bapolisi bakomeje kwemeza ko bamaze no gufata ibikoresho bigizwe n’ibitabo ibyo byihebe bigomba kwifashisha! Ubu butumwa bw’aba bapolisi bukaba buvuguruzanya kuburyo abantu badashobora kumenya icyo bafata n’icyo bareka, ariko ikigaragara cyo ni uko abayisilamu mu Rwanda bari mu mazi abira kubera inyungu z’agatsiko kari k’ubutegetsi mu Rwandagashaka gucecekesha buri wese, kuyobora amadini no kurigisa umutungo w’igihugu cya Libiya!
Abanyarwanda bagomba gukurikirana umunsi kuwundi bagatanga amakuru y’abantu babo bari kunyerezwa mu itangazamakuru rinyuranye no mu miryango mpuzamahanga ishinzwe gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Pie Mugisha, umusomyi wa veritasinfo
http://www.veritasinfo.fr/2016/01/rwanda-abayisilamu-bari-mu-mazi-abira-bakomeje-kwicwa-no-kunyerezwa-n-ubutegetsi-bwa-fpr-kagame.html?utm_source=_ob_share&utm_medium=_ob_facebook&utm_campaign=_ob_share_auto