Rimwe na rimwe hari igihe isoma inkuru zivuga ku Rwanda ukibaza niba ari urubwa cyangwa kubeshya, ariko akenshi izi nkuru aba ari ukuri. Nkiyi nkuru yasohotse ku rubuga rwa BBC Gahuza aho ivuga ko Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bangiwe gufasha abasenyewe, uyisomye wibaza niba BBC yibeshye bakandika umutwe w’inkuru nabi ariko banyarwanda banyarwandakazi, ni ukuri kwambaye ubusa.
Sinzi niba hari umuntu ufite ubwenge cyangwa umutima wa kimuntu wayisoma maze akumva niba hari impamvu ihwitse leta ya Kagame ishobora kuduha yasobanura icyatumye bangira Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda gutanga imfashanyo bari bitwaje baziha abo leta ya Kagame yasenyeye ubu barara hanze abenshi bakaba nta n’ibiryo bafite byo kurya.
Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi yatangaje ko leta y’u Rwanda yatereranye abo yasenyeye ivuga ko itabarinda ingaruka z’ibiza ubu bakaba bari mu bibazo.
Aya mashyaka, ataremerwa n’amategeko y’u Rwanda, avuga ko uyu munsi yagiye gusangira umwaka mushya n’imwe mu miryango y’abasenyewe ibabaye kurusha indi agahagarikwa n’abo mu nzego z’ibanze.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko “abari kwimurwa aho bari batuye hemewe guturwa aribo bakwiye guhabwa indishyi n’ingurane bihwanye nibyo bubatse”.
Yongeyeho ko hari n’abadakwiriye kugira icyo bishyuza kuko batuye ahanyuranyije n’amategeko nubwo baba barahahawe n’abayobozi badakwiriye kuhatanga.
Gusa Bwana Kagame yagize ati: “…ariko abo nabo leta ibatera inkunga bakajya gutura aho bakwiye kuba batuye…”
Itangazo ry’aya mashyaka PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi ry’uyu munsi kuwa gatanu rivuga ko “ubutegetsi butigeze butekereza ku ngamba zo kubafasha nyuma yo gusenyerwa”. Ko abasenyewe ubu “babuze hepfo na ruguru”.
Mu bibazo byugarije abasenyewe aya mashyaka avuga ko harimo; kutagira aho kuba, kuba nta kizere cyo kuzahabwa ingurane kuko nta genagaciro ryakozwe mbere yo gusenyerwa ubu ahasenywe hakaba harashijwe.
Yongeraho kuba hari imiryango yari ibeshejweho n’inzu ikodesha zasenywe ubu abana amagana b’iyo miryango bakaba batarabashije gutangira amashuri kubera kubura amikoro.
Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bufatanye bwabo na Dalfa Umurinzi mu kugerageza gukemura iki kibazo hari abana batangiye kurihira amashuri.
Ntiyifuje gutangaza umubare wabo n’aho biga kuko ngo batifuza ko abo bana bamenyekana.
Aya mashyaka mu itangazo ryayo, arasaba leta – n’undi wese ufite umutima utabara, “gufata iya mbere maze bakarihira amashuri bamwe muri abo bana bakomoka mu miryango yasenyewe”.
Bwana Ntaganda avuga ko uyu munsi bagiye mu murenge wa Kimironko gusura imwe mu miryango ibabaye kurusha indi yasenyewe bagakumirwa n’abategetsi ku nzego z’ibanze.
Tariki 18 z’ukwezi gushize, mu kiganiro n’abanyamakuru abategetsi basobanura ibi bikorwa, bavuze ko mu nzu zashenywe nyinshi bene zo nta byangombwa by’umutungo bari bafite, ariko ko leta iri kubafasha bose.
Bavuze ko kubavana aho bari batuye aribyo byihutirwaga, ko abafite ibyangombwa batangiye kumvikana nabo ku mitungo yashenywe kugira ngo bahabwe ingurane mu gihe gikwiriye.
Itangazo ry’aya mashyaka risaba leta gushyiraho ikigega cyakwitabazwa “igihe havutse ibibazo nk’ibi by’amage aho gushyiraho ibigega nka ” Agaciro Funds” bitajya byitabazwa igihe habaye ibibazo by’amage”.
Mu cyumweru gishize, bamwe mu basenyewe bari batuye ahemewe n’amategeko mu mujyi wa Kigali babwiye BBC ko usibye amafaranga agera ku 90,000 bahawe bagisenyerwa nta bundi bufasha bahawe.
Bavuga kandi ko nta gikorwa kigaragaza ko ingurane iteganywa n’amategeko bemererwa bazayihabwa vuba.
Source: BBC Gahuza