Ese Kagame yaba agira umugira inama?
Maze kumva iyi indirimbo abarundi bariribye nahise nigira umujyanama wa Kagame kuko nziko ntawe agira kubera ko bose bamutinya ntawe ugira icyo amubwira.
None rero Nyirikibahiro Kagame nagirango nuhuguka uvuye Toronto cyangwa Houston kurya ubuzima bwiza, uzatege amatwi iyi ndirimbo y’Abarundi kuko bakubwiramo byinshi.
Abarundi bahisemo kukubwira nk’igihugu aho kukubwira nk’umuntu umwe nkuko wowe wahisemo kwikoma igihugu cyabo na Perezida wabo Nkurunziza nk’umuntu umwe umwita ngo ni Pasiteri.
Umunyarwanda wavuze ko “Akagabo gahimba akandi kataraza” ntabwo yabeshye kuko nureba nabi wa mu wundi wise Pasiteri aragushyira hanze nutaraba nabi. Ku mwita Pasiteri nuko wemera nawe ko ari kuruhande rw’ Imana naho wowe ukaba uri kuruhande rwa shetani.
Abarundi n’inshuti zabo ziri mu Rwanda nyinshi bantumye ngo mbature iyi ndirimbo bahimbye kugira ngo bakubwire akababaro kabo ndetse n’imyiteguro barimo yo ku gutsinda: