Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, itsinda ry’abareganwa n’umunyamakuru Phocas Ndayizera uyu munsi bahakanye ibyaha baregwa mu gihe mu rukiko rw’ibanze no mu bugenzacyaha babyemeraga.
Aba bagabo 13 bararegwa ibyaha by’iterabwoba bikubiye mu mugambi wo gukoresha ibiturika bagasenya inyubako za Leta mu rwego rwo kwerekana ko igihugu kitarimo umutekano.
Mu iburanisha riheruka mu kwezi gushize, humviswe Phocas Ndayizera umunyamakuru wigenga, wahakanye ibi byaha avuga ko yari yabyemeye mbere kubera iyicarubozo yakorewe mu bugenzacyaha.
Uyu munsi Karangwa Eliaquim, umuhanga mu ikoranabuhanga, niwe wahawe umwanya mbere, ashinjwa gukoresha ubuhanga bwe mu gutegura intambi ziturika zizakoreshwa muri uwo mugambi.
Ibyo biturika ubushinjacyaha buvuga byafatanywe Ndayizera, byagaragajwe ubwo yerekanwaga ko afunze, hari hashize hafi ibyumweru bibiri aburiwe irengero.
Karangwa yahakanye ibi byaha yari yemeye mbere, avuga ko yabyemeye kubera ko yari ahantu atazi, apfutswe igitambaro mu maso.
Yabwiye urukiko ko mu rwego rw’ubugenzacyaha(RIB ) bamusabye gushinja Phocas Ndayizera ko atunze ibisasu n’ibindi biturika, kandi ko namushinja we azarekurwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi abaregwa bateguraga wari ukuriwe na Cassien Ntamuhanga, uyu araburanishwa muri uru rubanza nk’uwatorotse ubutabera.
Karangwa yavuze ko mu ikoranabuhanga, yakoze imishinga ibiri yo kurinda abantu n’ibyabo akayereka leta akanayiherwa ibihembo bibiri ku rwego rw’igihugu n’urw’akarere k’Afurika y’iburasirazuba.
Avuga ko umushinga yariho akorana na Phocas Ndayizera ari uwo gukora imashini yuhira ikanakora ifumbire, ku kazi bahawe n’umunyakenya wabishyuye $600 ku $1500 bari bumbikanye y’ibanze.
Karangwa yahakanye ko ayo madorari yayohererejwe na Ntamuhanga nk’uko yari yabyemereye ubugenzacyaha.
Yabwiye urukiko ko yabyemeye azi neza ko afite ibimenyetso azereka urukiko by’uwayamwoherereje.
Image caption
Ku murongo wa mbere iburyo hari Phocas Ndayizera na Karangwa iruhande rwe, aha ni mu rukiko rwa Nyanza mu mwaka ushize
Uwunganira Karangwa yabwiye urukiko ko nta kimenyetso na kimwe ubushinjacyaha bufite cyerekana umugambi w’umukiriya we na Ndayizera wo kugirira nabi ubutegetsi.
Avuga ko nta n’amasezerano agaragara yaba yarabayeho hagati y’umukiriya we na Cassien Ntamuhanga.
Mu bandi bireguye Niyihoze Patrick niwe wenyine wabwiye urukiko ko yavuganaga na Ntamuhanga Cassien kuko amuzi nka mwarimu we mu mashuri abanza.
Avuga ko nyuma y’uko Ntamuhanga ahunze yamuhamagaye akamusaba gushaka urundi rubyiruko rushaka akazi.
Niyihoze avuga ko Ntamuhanga yamuhuje n’umugabo wo muri Uganda bagombaga guhurira i Nyagatare
Mu rugendo ajyayo ngo nibwo yafashwe na RIB, bamubwira ko bari bamujyanye mu barwanyi b’umutwe wa RNC.
Gusa Niyihoze yavuze ko we yagiye nk’ushaka akazi atari azi ako kazi.
Uru rubanza rukazakomeza ku matariki 8 na 9 z’ukwezi kwa kane.