Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda batangiye ibizamini bya Leta, mu ntara y’amajyaruguru haravugwa ko abana basaga 600 batitabiriye ikizamini nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini.
Uyu muyobozi ntiyatangaje impamvu aba bana batitabiriye ibizamini cyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bacyegeranya imibare yabatitabiriye mu gihugu hose ko imibare rusange n’impamvu zabyo bizashyirwa ahagaragara.
Ni ibizamini byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, bihagarikwa n’ubwiyongere bwa virusi ya Corona bwariho muri icyo gihe, bituma amashuri afungwa.
Abanyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ejo ku wa mbere, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y’uburezi.
Kuri buri kigo cy’ishuri cyabereyeho ibyo bizamini, abanyeshuri bagombaga kubanza gusobanurirwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo guhangana na Covid-19.
Ministri w’uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentina, yasobanuye ko kugeza ubu babarura abana banduye Covid-19 bazakora ibizamini bya Leta bakabakaba 60, harimo bamwe bamaze gukira icyo cyorezo n’abandi bakirwaye.
Kurikira mu majwi inkuru yuzuye tugezwaho na Assumpta Kaboyi, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda.