Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abanyarwanda kuki twanzwe mu karere turimo? Dore batangiye no kutwicira muri Sudani y'Epfo.

Abanyarwanda babiri biciwe banatwikirwa muri Sudani y’Epfo
Muri Sudani y’Epfo ku wa Gatandatu hatoraguwe imirambo ibiri y’Abanyarwanda muri Leta ya Yei ku muhanda wa Maridi.
Aba bagabo birakekwa ko bishwe n’agaco kari kabateze; bombi bakaba bakoreraga uruganda rw’itabi ruherereye muri Leta ya Yei nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Sudan Tribune.
Umuyobozi wa polisi muri Leta ya Yei, Chief Inspector Col. Jeremiah Maker yavuze ko ubwo bwicanyi ari indengakamere dore ko imirambo yombi yari yatwitswe.
Col. Jeremiah Maker yagize ati “Abo bagabo barishwe batwikwa nk’amakara. Aba ni abanyamahanga. Twafunguye tureba imirambo yabo mu modoka dusanga batwitswe nk’amakara. Ibi si byiza aba bantu bishwe n’abadashaka amahoro. Twamaganye iki gikorwa cya kinyamanswa.”
Ibi kandi byemejwe na Meya w’umujyi wa Yei, Azariah Khamis Noah wasabye abaturage kujya batanga amakuru y’aharangwa umutekano muke bakabimenyesha abayobozi babishinzwe.
Khamis yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda asaba ko urupfu rw’abo bagabo rutabangamira umubano w’ibihugu byombi.
Umwaka ushize ku muhanda Yei-Maridi nabwo habereye ubundi bwicanyi busa nabwo aho itsinda ry’abitwaje intwaro ryagabye igitero ku mudoka yari muri uwo muhanda bicamo batatu.
Abaturage bo mu Mujyi wa Yei

Exit mobile version