Mu makuru dukesha Ijwi ry’Amarika yo ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama baravuga uburyo ibyiciro by’ubudehe bashyizemo abaturage batabyishimiye na gato kubera ko bitajyanye n’amikoro yabo. Ibyo byiciro by’ubudehe mbere byari 4 kandi byari imibare ariko ubu babigize bitanu bikaba birangwa n’inyuguti arizo A,B,C,D,E.
A: Urugo rufite amikoro rujya mu kiciro A ni urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi cg ubutaka burenga hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.
B: urugo rwinjiza amafaranga ari hagati ya 65,000 na 600,000 ku kwezi cg ubutaka kuva kuri hagitari imwe kugera kw’10 mu cyaro na metero kare 300 kugera kuri hegitari imwe mu mujyi.
C: ingo zinjiza amafranga ari hagati y’ibihumbi 45 na 65.
D: ingo zinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi cg ubutaka buri munsi ya ½ cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi, E: ingo zidafite na mba zidafite na kimwe kibinjiriza amafaranga kandi kirimo abageze mu zabukuru cg abafite ubumuga nibo bakeneye ubufasha bwa leta.
Hari benshi batishoboye bashyizwe mu kiciro cya C batakagombye kubamo kubera nta mikoro bafite. Ubuyobozi buravuga ko utaremeye ikiciro yashyizwemo ngo agomba gusobanura impamvu mu nama y’abanyagihugu byakwangwa akabijyana ku rwego rw’akagari.
Mdame Victoire Ingabire impirimbanyi ya Demokarasi akaba n’ijwi rya rubanda akomeje kuvuganira rubanda nyamwinshi aribo rubanda rugufi batagira kivugira. Nguko uko umuyobozi nyawe ukunda abaturage be yakagombye gukora. Madame Victoire aherutse kugirana ikiganiro na Etienne Gatanazi muri icyo kiganiro bavuze ku byerekeranye n’ibyo byiciro by’ubudehe bushya. Madame Ingabire Victoire akaba nawe yaravuze uko abibona, ko ibyo byiciro birimo amakosa, ko leta igomba kubikosora. Bavuze ku ngaruka yayo makosa yakozwe ko hari benshi byagiye bivutsa imigisha mu guha umurongo ubuzima bwabo.
Madame Ingabire Victoire ati dutinyuke tuvuge kuko niba bari gushyira abaturage mu byiciro bizabavutsa bwa burenganzira bwo gutuma bajya imbere, abaturage nibo bahagwa abayobozi bigaramiye. Nitudatinyuka ngo tubaze ntawundi uzatubariza. Nitwe tuzakomeza gucupurira hasi. Ngo bajye bakomeza badutekinike ngo ibintu bimeze neza, imibare imeze neza ngo ubukungu burazamuka kandi abaturage barimo bapfira hasi.
Abaturage natwe tugomba kugenzura ubuyobozi ngo kuko iyo ubuyobozi buzi ko bugenzurwa n’abaturage ntabwo bukora amakosa. Abaturage iyo bakorewe amakosa bagaceceka nibwo babatekinika ariko ni bahaguruka bakavuga rya shyaka ntirizaba rigishoboye gushyira system ikandamiza banturage. Kereka atari ubutegetsi ubwa FPR-Kagame.