Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abanyarwanda baratakira Ijwi ry'Amerika. Kagame n'agatsiko ntibashaka ko abanyarwanda bavuga icyo batekereza

Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaze kwibonera ko mu Rwanda kuvuga nabi leta ya Kagame ushobora kubizira. Umva aya majwi y’abantu batakiye Ijwi ry’Amerika aho batakiye amahanga kuburyo leta ya Kagame ye na DMI basigaye basaba abatwara za moto kuneka abo batwaye. None wumvise ibi aba bantu bavuga, watangazwa nuko abanyarwanda basa nkababaye ibiragi?
None wowe munyarwanda aho uri hose, urabona ari iki twakora ngo ibi bintu tubuhindure? Hari umunyamakuru uherutse kwandika igitabo witwa Anjan Sundaram mubyo yanditse bikaba birimo bishimangirwa naba bantu twumvise kuri VOA kandi nkuko mwabyiboneye, leta ya Kagame n’agatsiko babuze uko bamunyomoza.
Iyo biba kera baba barashumuye abaturage mu mihanda ngo bajye kwamagana igitabo cya Anjan Sundaram “Bad News: “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” ariko kubera ko ibinyoma byabo bimaze gushyirwa ahagaragara, babuze uko babigenza. Uwapfuye yarihuse kuko hari bindi byinshi bizaza mu minsi iri mbere:

Exit mobile version