Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abambari ba Karinga-nshya batinya ukuli nk’uko umuliro utinya amazi.

Nimuhorane Imana !

Dore bikoreye umunyamakurukazi w’umutohoozi Judi Rever kubera igitabo cye « In Praise of Blood » cyasohotse muli Werurwe 2018. Koko rero, muli iki gitabo Judi Rever ashinja Kagame-FPR ko ari we wateje jenoside y’Abatutsi ku nyungu ze bwite akaza no gukora jenoside y’Abahutu.

Nk’uko rero bagerageje kuburizamo imbwirwaruhame yatanze i Texas muli Mata uyu mwaka, abambari ba Karinga-nshya ntako batagize ngo baburizemo gahunda y’imbwirwaruhame zose Judi Rever arimo atanga mu gihugu cy’Ububiligi kuva ejo hashize 09/10/2019.

Nk’uko i Texas Polisi yacubije intore bigatuma Judi Rever agakora imbwirwaruhame nta nkomyi, mu Bubiligi naho intore zarasisibiranyije biba iby’ubusa.

Bakundarwanda, bavandimwe, ukuli guca mu ziko ntigushye ! Uko abambari ba Karinga-nshya bakoresha imali, ikinyoma n’iterabwoba ngo bazibiranye ukuli, niko kubakurikirana ku buryo rwose nta na hamwe bashobora kuguhungira n’ubwo bahisha umutwe munsi y’urutare.

Kagame n’ubwo yaba yageze mu nda y’isi ntaho azahungira umusaraba w’uko ari we watanzeho Abatutsi b’imbere ibitambo ngo yifatire ubutegetsi budasangiwe, ntaho kandi azahungira umusaraba w’uko yashyizeho uburyo bushoboka bwose bwo kurimbura Abahutu.

Icyaha cya jenoside aho kibera akaga, ni uko nta mpamvu n’imwe ishobora kukibera impamvu ngo igisibanganye. Kuba bamwe mu Bahutu barakoze itsembabwoko ry’Abatutsi ntawe biha uruhusa rwo gukora itsembabwoko ry’Abahuru. Andika icyo n’uzavuka azakimenye kandi acyiteho.

Dr Biruka, 10/10/2019

Exit mobile version