Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Abagenzi ba Kagame bafatanyije Urugamba mu shyamba, ubu bari he?

Mu 1990, Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda afatanije n’insoresore z’abatutsi bari mu mutwe w’inyeshyamba witwa RPF (Rwanda Patriotic Front) bateye u Rwanda bafata ubutegetsi bahiritse Perezida Juvenal Habyarimana. FPR ikaba ari imwe mu mashyaka yarashyamiranye mu Rwanda, Ingabo zayo zikaba zarahagaritse Jenoside.

Kagame yabayeho nk’impunzi mu nkambi ya Nshungerezi iri mu gace ka Toro, muri Uganda mu mwaka w’1962. Muri icyo gihe ni bwo yahuye bwa mbere na afande Fred Rwigema wari kuzaba umuyobozi w’ishyaka rya RPF. Nyuma baje gufatanya n’impunzi nyinshi z’abanyarwanda bari muri Uganda bagombaga kumufasha gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana.

Urwo rubyiruko rw’abanyarwanda rwarwanye mu ngabo za Uganda. Icyo gihe bari bafite ikizere ko bagiye gutaha mu rwababyaye bakagira uruhare mu mpinduka zifatika mu gihugu

Bake cyane muri urwo rubyiruko barokotse kugeza ubu bemeza ko urugamba rwabo rwabaye impfabusa.

Abagera kuri 90% bafashije Kagame mu gihe cy’intambara ya RPA barapfuye mu buryo budasobanutse mu gihe abandi bakiriho bafungirwa mu magereza buri munsi cyangwa bagafungirwa mu ngo zabo.

Umugabo w’ijwi ryoroheje n’akabiri gato gato, uwo ni Paul Kagame yiyerekana nk’umunyapolitiki ugerageza gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’inzira yo guharanira iterambere. Ariko, abamurwanya bavuga ko aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abanyagitugu Africa yagize

Abashakashatsi ba Loni bamaze imyaka myinshi bakusanya rwihishwa ibimenyetso byerekana ko Kagame hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru bakoze ubwicanyi bwibasiye imbaga y’abanyarwanda mbere ya Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, na nyuma yayo.

Bimwe mu bimenyetso bikomeye bituruka ku basirikare b’Abatutsi bitandukanije n’ubutegetsi bwa Kagame biyemeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bashyire ahagaragara ibyo bazi. Uyu munsi, tugiye kureba abo bagenzi ba Kagame bakoranye nawe n’uburyo bapfuye.

Jenerali Majoro Fred Rwigema: Niwe watangije umuryango wa FPR . Mu 1960 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda batura mu nkambi y’impunzi i Nshungerezi, Ankole nyuma y’impinduramatwara yo mu Rwanda yo mu 1959 no kwirukana Umwami Kigeli V. Nyina yakomokaga mu muryango w’umwami ariwo Abanyiginya. Kagame akaba yanga urunuka Abanyiginya.

Gen Fred Rwigema yari umuyobozi mwiza. Ku tariki ya 1 Ukwakira 1990, yayoboye itsinda ry’abasirikare 10,000 ba NRA mu gitero bagabye mu majyaruguru y’u Rwanda. Ku munsi wa kabiri w’urugamba, Rwigema yarashwe isasu mu mutwe apfira ku musozi wa Nyabwishongezi.

Rwigema yishwe n’abasirikare 2 mubo yayoboraga amaze gukorana inama na bamwe mu byegera aribo – Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, na Stephen Ndugute. Muri iyo nama bagiye impaka zikomeye zerekeranye n’urugamba bari bashoye ku Rwanda. Rwigema yashakaga gutera u Rwanda gahoro gahoro kugirango babashe kwigarurira abahutu bari abahinzi maze babashe kubakangurira kwinjira muri FPR.

Bayingana na Bunyenyezi bo bifuzaga gufata ubutegetsi vuba, birengagije amacakubiri yari hagati y’Abatutsi n’Abahutu.

Majoro Peter Bayingana na Chris Bunyenyezi: Nk’uko byatangajwe na Maj Micheal Mupende wabaye intwari mu ntambara ya RPA, Bayingana na Bunyenyezi batezwe mu nzira bicwa n’ingabo za RPA ahitwa i Karere muri Bugaragara mbere y’uko ugera Ryabega, Izo ngabo zari ziyobowe na Majoro Paul Kagame.

Byavuzwe ko Col Adam Waswa yanigiwe mu modoka ye na Dan Gapfizi abitegetswe na Paul Kagame.

Col Vedaste Kayitare: Yishwe arozwe nyuma yo gusangira na perezida ifunguro.

Col Steven Ndugute nawe yishwe ahawe uburozi na Dr Richard Rutatina ku mabwiriza yaturutse hejuru.

Col William Bagire yishwe nawe arozwe kimwe na Col Charles Ngoga warozwe n’inshuti ye ku mabwiriza yaturutse hejuru
Lt. Col Wilson Rutayisire; yishwe kubera ko we atemeraga ko batera Congo

Col Patrick Karegeya: Yiciwe mu gihugu cy’Africa yepfo akaba yarishwe n’abantu boherejwe na leta y’u Rwanda. Urukiko rwo muri Africa y’epfo rukaba rwarasabye u Rwanda kohereza abo bicanyi muri Africa y’epfo kugirango bakurikiranwe ariko leta y’u Rwanda yanze kubohereza.

Lt Col Nathan Ngumbayingwe; yishwe by’indengakamere n’umwicanyi kabuhariwe wo mubarindaga umutekano w’umukuru w’igihugu.

Lt Gen Jacques Musemakweli; nawe yishwe arozwe

Brig General Dan Gapfizi: wicaga abandi nawe yiciwe mu mpanuka y’imodoka yateguwe na Lt Col Francis Gakwerere na Col Franco Rutagengwa bitaga Mapuwa.

Majoro Alex Ruzindana: yarashimuswe yicwa mu mwaka w’2001 ku mabwiriza yaturutse hejuru

Majoro John Birasa na Kapiteni Eddy: bo mu bwoko bw’abanyiginya nabo bishwe ku mabwiriza yaturutse hejuru

Majoro John Sengati: Bamutegeye mu nzira yicwa n’agaco kari kayobowe n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu bakoresheje imbunda zidasakuza.

Cmdr.: Sam Byaruhanga: we yishwe ngo kubera yari inkoramutima ya Gen Fred Rwigema

Majoro Emmanuel Nkubana: Baramushimuse bamukorera iyica rubozo maze umubiri we bawutwikisha acide.

Kapiteni Hubert Kamugisha: we bamwishe kubera ko ngo yari azi amabanga menshi ya perezida.

Colonel Charles Ngoga wari inshuti ya Kagame bakaba bari bafatanyije ubucuruzi, Kagame yaramwicishije kuberako Colonel Charles Ngoga yari yinjiye mu bucuruzi bw’amata bikaba kwari uguhangana n’uruganda rutunganya amata rwa Kagane arirwo Inyanye .

Amata yari yakamwe mu nka yamenwe mu muhanda n’abashinzwe umutekano wa President Kagame inshuro zigera kuri 6.

Yahoraga yibaza niba Kagame koko yararwaniye kubohoza u Rwanda cg niba byari ibindi. Nyuma baje kumushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame

Yaje rero kwicwa ahawe amarozi na Colonel Dan Gapfizi wayamushyiriye mu kirahuri yarimo anyweramo.

Lt Col Wilson Rutayisire bitaga Shaban: Wari Umuyobozi wa ORINFOR yarashwe na Lieutenant-Colonel Mulisa.

Yakekwagaho kuyobora agatsiko k’abasirikari batishimiye imiyoborere ya Kagame bahungiye Uganda.

Majoro Rachid Mugisha bitaga Kyojo:
Yatewe urw’ingusho igihe yari mu bitaro by’i Kanombe na Majoro Dr Joseph Ntarindwa.

Umuryango we waketse ko yishwe kubera yari inshuti na Kapiteni Serwanda, wishwe azira ko yarimo ategura intambara yo kurwanya FPR.

Majoro Alex Ruzindana yishwe nyuma yo guhagarikwa mu gisirikare cya RPA.

Byavuzwe ko yari ayoboye agatsiko k’abasirikari bateguraga guhirika ubutegetsi bwa Kagame.
Yishwe na Kapiteni Butera.

Byakekwagaho ko yashatse guhirika ubutegetsi bwa Kagame kubera ko atarashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga abantu bazira ibitekerezo byabo binyuranye.

Majoro Dr Ndahiro na Dr. Jean Gahungu, bishwe ahagana mu mpera za Nyakanga 1994, bicirwa hafi ya Rwamagana hafi ya Kayonza.

Majoro Dr Ndahiro bamutegeye mu nzira. Umushoferi warumutwaye yagerageje gukwepa abari babateze biranga ata umuhanda. Muriyo mpanuka hapfiriyemo abasirikare b’abofisiye 2 hamwe n’umwe mu barinzi babo.

Majoro Ndahiro ntabwo yishwe kubera ko yari yarize amashuri mensi ahubwo ni ukubera atarashyigikiye ayo mabi yakorwaga na FPR.

N’ubwo yarafitanye ubucuti n’Inkotanyi, ntabwo yishwe kubera ko yari yarize yushwe kubera ko atarashyigikiye ayo mabi Inkotanyi zakoraga. Dr. Jean Gahungu yishwe azira ko umuhungu we yari afitanye ubucuti n’umuryango wa Perezida Habyarimana Juvenal. Umuhungu we yarongoye umukobwa wa Habyarimana .

Majoro John Birasa and Kapiteni Eddy: baguye mu gico cyatezwe n’uwungirije Birasa. Uwo mu majoro yishwe kubera ko atemeraga ibikorwa bibi bya FPR n’ingabo zayo z’abamersoneri.

Hagati ya 1993-1994, niwe wari ushinzwe ibikoresho by’abasirikare boherezwaga mu bikorwa by’ubutasi mu mujyi wa Kigali n’abari bashinzwe guteza umutekano muke mu mpande zose z’igihugu.

Nawe yagize uruhare mw’ihanurwa ry’indege yahitanye President Juvénal Habyarimana

Bamwishe bagirango atazabitangaho ubuhamya kubera yaratangiye kwerekana ko atishimiye uburyo igihugu kiyobowe n’uburyo abasirikare bari bayobowe.

Kapiteni Hubert Kamugisha. Yari yarakoreshejwe mu gukora amarorerwa menshi arimo iyicwa ry’abanyapolitiki, barimo Minisitiri Félicien Gatabazi wa PSD, Martin Bucyana wa CDR n’abandi. Yakoreshejwe kandi mu gutega ibisasu mu Rwanda, cyane cyane mu mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka wa 1994. Yakoreshejwe mu gukusanya amakuru arambuye mu minsi yabanjirije igitero cyagabwe ku ndege ya perezida.

Kapiteni S. Kavuma. Uyu mu ofisiye yavanywe muri RPA kubera ko atemeraga imikorere ya FPR. Igihe yari mu nzira yerekeza muri Uganda, yahagaritswe ku mu paka wa Gatuna ajyanwa muri DMI i Kami aza kwicwa bamukubise agafuni.

Kapiteni David Sabuni Yashinjwaga kutemera uburyo FPR ikora, cyane cyane kuzamurwa mu ntera no gutorwa kw’abayobozi mu myanya muri RRA.

Yahisemo guhungira muri Uganda. Paul Kagame yahamagaje inama ya gisirikare aho yasabye abayobozi ba za burigade bose gukoresha inzira zose bafite, ku bufatanye na DMI, kugarura mu gihugu abasirikare bose bari barahungiye muri Uganda.

Colonel Mubarakh Muganga yakoze ibishoboka byose kugirango ahure na Kapiteni David Sabuni. Amaze kubonana na we, aramubeshya amubwira ko yasobanuriye Perezida Paul Kagame ikibazo cye kandi ko yacyumvise. Colonel Muganga yamwumvishije ko aramutse atashye yasubizwa mu gisirikare agasubizwa ipeti rye rya lieutenant kandi agakomeza kurwanya imikorere ya FPR.

Kapiteni Sabuni yabanje kugira amakenga ariko Coloneli Muganga amwizeza ko nta kibazo azagira ko azabimugiramo.

Koloneli Muganga yahise amwoherereza amafaranga amufasha no kubona uburyo bukenewe bwo kugaruka kubushake bwe. Ageze i Gatuna, kapiteni yahise agotwa na DMI yamwishe imaze kumukorera iyicarubozo.

Kapiteni Serwanda: Yiciwe muri Parike y’igihugu ya Akagera hamwe n’umurinzi we. Yashinjwaga ko ashaka gushoza intambara irwanya guverinoma. Amakuru y’urupfu rwe yahise akwirakwira hose avugwa ko yishwe agerageza gutegura imyigaragambyo yitwaje intwaro mu ishyamba kugira ngo barwanye ubutegetsi

Liyetona Aloys Rupari. Yiciwe ku Mulindi muri Kanombe yicwa n’abasirikare b’ingabo za Repubulika ziyobowe na Liyetona Bosco Ndayisaba wari wahawe amabwiriza na Kapiteni Silas Udahemuka.

Yishwe kubera ko yamaganaga akarengane karanze, ifatwa n’ifungwa ry’abaturage.

2 Lt Dan Ndaruhutse. Yari umurinzi wa Paul Kagame mu ngabo za Repubulika akaba yaraje kwicwa ari kumwe n’undi musirikare.

Yishwe gusa kubera gutinyuka kubaza impamvu bagenzi be b’abasirikare bishwe bunyamaswa.

Lt Karegeya: Yabaye muri bataillon ya 3 hamwe na NDT mugihe cy’intambara yo muri 1994 yicwa na Liyetona-koloneli Charles Kayonga i Kigali nyuma y’igihe gito intambara irangiye.

Lt Rwagasana: Yari Umuhutu uvuga Icyongereza n’Igifaransa akaba yarakoreshwaga nk’umusemuzi wa Paul Kagame mu ntambara.

Yishwe na Kapiteni Jimmy Muyango muri Batayo ya 101.

Yishwe kubera ko yari umuhutu, kandi nta kindi cyizere yari agifitiwe n’ubuyobozi bukuru bwarindaga umutekano wa Kagame, kubera ko yari azi inzandiko zose za Kagame, kandi ko yari afite amakuru y’ibanze kw’iyicwa ry’abanyapolitiki, harimo Juvénal Habyarimana.

Urupfu rwe rwasobanuwe nk’impanuka. Yasimbuwe na Liyetona Jean-Bosco Kazura nk’umusemuzi.

Liyetona Dan Twahirwa. Yakuweho nyuma y’amagambo akarishye yavuze igihe yari muri gereza ya gisirikare ya Kibungo ku bijyanye n’ubuyobozi bukuru bwa RPA, DMI, n’inzego za gisirikare zemewe n’amategeko zifunga abasirikare mu buryo butemewe.

Liyetona Fred Gatumbura: Yabaye umushoferi wa Paul Kagame imyaka itari mike bikaba byaratumye amenya amabanga ye menshi.

Amaze gutakaza icyizere mu gisirikare nyuma y’ibihuha bivuga ko yari afitanye isano itaziguye n’abahutu (ibi bihuha byaje gushimangirwa n’ubucuti yari afitanye n’umuhutukazi wo ku Kibuye yateganyaga kurongora) yishwe arozwe ariko bakora ku buryo abantu bose bemera ko yishwe n’uburwayi bwa SIDA.

2 Lt Peter Sempa: Yari umurinzi bwite wa Paul Kagame kuva intambara yatangira.

Nyuma yo gukekwaho kuba yarashyigikiwe n’umwanzi, baketse ko ashobora kubahishurira amakuru y’ingenzi ajyanye n’urupfu rwa Juvénal Habyarimana, kubera ko yagize uruhare mu gupakira misile.

Rero, abategetsi ba gisirikare bamutegetse ko bamushyira muri bataillon yarwaniye muri Zayire.

Aho niho yarasiwe mu gihe cy’igitero abasirikare ba RPA bigabyeho maze yoherezwa kurwana muri icyo gitero aba ariho bamwicira.

2 Lt Jean- Claude Ruraza: Yari mu buyobozi bushinzwe iperereza rya gisirikare. Yakekwagaho kudashyigikira gahunda y’itsemba ry’abahutu mu gihe ibyo byari inshingano nyamukuru y’umukozi wa DMI. RPA yahisemo kumwikiza.

Serija Nyirumuringa yarasiwe i Kigali bamusanze aho yakundaga kujya gufatira agacupa.

Yari yarakoreshejwe atabishaka mu gutwara imirambo y’abantu bajyanwaga mw’ishyamba rya Nyungwe aho batwikirwagwa. Ubwo yaje kwicwa kugirango atazagira uwo abwira icyo gikorwa cy’indengakamere cya FPR

Majoro Lambert Rugambage: Yiciwe muri gereza ya gisirikare ya Kibungo mu ntangiriro z’umwaka wa 1997.

Kapiteni Théoneste Hategekimana. Umuyobozi w’abajandarume i Gitarama nawe yarishwe.

Yarahohotewe kubera ko yamaganaga byimazeyo ifatwa ndetse n’ubwicanyi bukabije bwibasiye abaturage, cyane cyane abanyabwenge bo mu bwoko bw’abahutu. Bikaba byaragaragaye cyane mu gihe cy’abacengezi ba RPA muri perefegitura ya Gitarama.

Yamaganye n’ubwicanyi bwakorewe ingabo za ex-FAR n’abandi bantu bazize ko bari bafite umusirikare wa ex-FAR mu muryango.

Yanditswe na Nancy Aheebwa

Exit mobile version