Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: 25 baregwa kugirira nabi ubutegetsi bavuga ko bafashijwe n’u Burundi na Uganda

Abantu 25 baregwa gukorana n’ishyaka RNC ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare i Kigali aho barezwe ibyaha bine.

Mu gusoma imyirondoro yabo mu rukiko bavuze ko harimo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda.
Mu Banyarwanda higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara.

https://youtu.be/BI9BOeLAW3w

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba ari bamwe mu bafashwe mu mirwano iheruka kubera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa, ingabo za Congo zikabashyikiriza u Rwanda.

Muri aba baregwa umuto afite imyaka 18 naho umukuru ni Habib Mudasiru w’imyaka 54 nk’uko umunyamakuru wa BBC uri mu rukiko abivuga.
Bose barezwe ibyaha bine; kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu.

Barezwe kandi icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Habib Mudasiru yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya Majoro, mu kwa gatandatu ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga imugaragaraza yarasiwe mu mirwano.

Habib Mudasiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda, mu rukiko kuri uyu wa gatatuUwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA

Habib Mudasiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda, uyu munsi yagaragaye mu rukiko afite igikomere
Ubushinjacyaha bwavuze ko yarashwe igihe ingabo za Congo zarwanaga n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.

Bwavuze ko yafashwe akoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukomerekera mu mirwano.
Ubushinjacyaha buvuga ko Mudasiru ibye bihera muri Uganda aho yari acungiwe umutekano nyuma yo kwemrerwa ubuhunzi.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko we n’abandi bantu 14 baje kuva muri Uganda bashishikajwe n’intumwa za kayumba Nyamwasa bakajya muri Congo bacye mu Burundi na Tanzania.
Abaregwa bose baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare, gusa nta numwe ufite umwunganiye.

Bemeye ko ibihugu by’amahanga byabafashaga ari u Burundi na Uganda.

Aba baregwa kuba mu mutwe w’ingabo w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga.

Basubiza ku cyaha ‘cy’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu’ bavuze ko Uganda yabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania.
Ko ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye, bukabaha imbunda n’amasasu mbere yo kubajyana ku mupaka wa Congo.

Abaregwa bicaye mu rukikoUwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA
Abaregwa bicaye mu rukiko

Hashize igihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi.
U Rwanda rushinja ibi bihugu gufasha abarwanya ubutegetsi, Uganda yahakanye ibyo u Rwanda ruyishinja ko ifasha abo mu mutwe wa RNC.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ishyaka RNC – ririmo Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda – kuba ari umutwe w’iterabwoba.

Iri shyaka ryo rivuga ko atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari ishyaka riharanira impinduka mu Rwanda.
Abaregwa ntibarahabwa umwanya wo kuvuga ku byo baregwa mu rukiko, iburanisha rirakomeje….

BBC

Exit mobile version