Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Baturarwanda, Umwaka Mushya Muhire wa 2018. Uzatubere twese umwaka wo kwiyungura muri byose.
Dushubije amaso inyuma tukareba uko 2017 wagenze, dushengurwa twese n’agahinda ko kubona ibitarakozwe, ibyirengagijwe gukorwa ndetse n’ibyanze gukorwa, gusa kubera ko abategetsi ba kiriya gihugu batabishaka. Mu nyandiko irambuye, mugenzi wanjye Jean Claude Mulindahabi, » Umwaka w’2018 ntukwiye kuba imfabusa« , yagarutse ku bitaragenze neza mu w’2017, harimo ubuhunzi, ihohoterwa ry’abaturage no kubakenesha ku bushake; imfungwa zirengana kubera ubutabera butarangwa muri kiriya gihugu,…reka nanjye nizimbe ku bigomba gukorwa muri uyu mwaka wa 2018, bigakorwa na Opozisiyo, nta rwitwazo na ruto yagira rwo kutabikora.
Aha icyo nshaka kuvuga ni uko nta gisobanuro na kimwe cyakagombye gutangwa, hasobanurwa impamvu zatuma umwaka dutangiye utaba umwaka w’ibikorwa byo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Iki ni cyo kigomba kuba intego iruta izindi zose muri uyu mwaka, kandi ikaba iy’amashyaka yose n’amashyirahamwe y’abanyarwanda, yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa ay’ inyuma yacyo. Ibi rero birasaba ubufatanye ku nzego zose.
Nkivuga ubufatanye, nibutse ko ari cyo cyabuze ku mashyaka n’amashyirahamwe y’abanyarwanda iyi myaka yose, nkaba ntekereza ko noneho abahagarariye aya mashyirahamwe n’amashyaka yose bumva neza ko aho igihe kigeze aha, ko ubufatanye ari ngombwa. Nzi neza ko abanyarwanda batangiye kumva impamvu z’ubufatanye, ko bose bamaze kumva ko « ubunyamwigendaho » nta cyo bwigeze butanga, kandi ko nta n’icyo buzatanga no mu gihe gitaha. Ikibuvamo buri gihe ni ukubyina muzunga, umuntu atava aho ari. Ubufatanye ni ngombwa rero mu byo tugamije gukora byose ngo duhindure ubutegetsi mu Rwanda. Ikindi cya ngombwa tugomba kumva ni uko ubutegetsi bw’igitugu buri muri kiriya gihugu bubidufashamo. Kutabibona na byo byaba ari ukutitegereza, kuko na Kagame mu byo yikanga akanabivuga, aratungira agatoki abanyarwanda ko hari abamurambiwe batangiye kwisuganya.
Ku munyarwanda usanzwe, azabona ryari ubwo bufatanye muri iyi miryango yose? Buzaza kandi buzagaragara niba abayobozi b’iyo miryango bumva neza icyo bashaka kugeraho. Sinshidikanya ko bose bakizi, ikibazo kigasigara ari ukumenya niba bose babona uko bateranya ingufu zabo (zacu) ngo bakigereho vuba, kandi ku buryo budasubirwaho.
Kugeza ubu amashyaka ari mu ruhando ku rwego rw’u Rwanda yiganjemo atanditse na mba. Ibi rero ni imbogamizi ikomeye, inafasha Leta ya Kigali kwemeza ko nta Opozisiyo ifite. Bavuga ko amashyaka ya Opozisiyo ahanganye na FPR ari imbere, bityo bagahumisha amahanga ko u Rwanda ruyobowe hakurikijwe politiki y’amashyaka menshi, nyamara wabaza uti ni irihe shyaka rifite uburenganzira bwo gutanga umukandida-Perezida w’igihugu, ni irihe rifite uburenganzira bwo gukoresha mitingi mu gihugu…bakagusubiza ko ari FPR yonyine ifite ubwo burenganzira. Aha ni ho ruzingiye: kurandura ikinyoma cya FPR no kwerekana ko hari ukundi ibintu byakorwa.
Icyo ayo mashyaka n’amashyirahamwe asabwa kuri iyi ngingo, ni uguharanira urwo rubuga rwo kubangikana na FPR, yiyamamaza, akoresha mitingi, yegera abayoboke bayo n’ibindi, bikarangira atanga umukandida cyangwa abakandida-Perezida. Ibi rero bizashoboka, ari uko ubufatanye hagati yayo buhindutse intwaro yo gupfukamisha FPR, ikemera kubaho kw’abandi; biruta kwigira igikoresho cya FPR kugira ngo ukunde ukore politiki, nk’uko bimeze kuri ariya mashyaka ahetswe na FPR.
Ariko kandi igishimishije muri iyi minsi ni ukumva abantu bakomeye muri politiki nyarwanda, baba ab’imbere cyangwa hanze y’igihugu, bose bumva icyo gitekerezo cyo kunga imbaraga kugira ngo barwanye byimazeyo FPR ive ku izima, yemere ko n’abandi banyarwanda bakora politiki. Nta na rimwe abanyarwanda bagomba guhatirwa kwikiriza intero imwe ya FPR. Imaze kurambirana, kandi kugeza ubu nta cyo yagezeho, usibye gusubiza abanyarwanda inyuma.
Hagomba gukorwa iki kugira ngo ubu bufatanye bugerweho?
Mbere na mbere ni ngombwa kwiyumvisha ko ari ngombwa ko Opozisiyo ivuga rumwe, bityo ikarwanya FPR n’intwaro zimwe, ndetse ikanagira n’ubuvugizi bumwe. Kubigeraho sinshidikanya ko bizabanza kuruhanya, ariko bizashyira bigerweho. Kugeza ubu icyagombaga kurwanya ni iriya ndwara yo kurarikira imyanya y’ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe nta gihugu abanyarwanda barwanya FPR bari bagira.
Intambara ya mbere ni iyo kurwanira kubona igihugu.
Icya kabiri ni uko kuri uru rugamba rwo kubona igihugu, hari byinshi byo gukora, kandi bishaka ubushake bwa twese n’imyumvire yerekeza mu cyerecyezo kimwe. Ibihe amashyaka n’amashyirahamwe arimo si ibihe byo kurwanira abayoboke, si n’ibihe byo kwiyemerananaho no gusebanya, ngo aha nitwe dukomeye, nitwe dukora byinshi kurusha abandi, kubera ko imitekerereze nk’iyi ntifasha abantu kujya hamwe; ahubwo ibatera gushyamirana. Niba icyo abanyarwanda bari hanze, kimwe ndetse n’abari imbere mu gihugu, babuze ari igihugu bishyira bakizanamo, iki ni cyo cyari gikwiye guharanirwa mbere y’ibindi byose. Aha ni ho hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.
Birasaba iki rero ngo igihugu kiboneke?
Hari inzira ebyiri gusa: Imishyikirano n’intambara.
Aha ndagira ngo tuve mu kuzunguruka amagambo tuba abanyanduga gusa, tutavugisha ukuri. Ndabizi iyo umuntu avuze imishyikirano, abantu bose bibaza ngo ni nde uzajya mu mishyikirano, azashyikirana na nde, abatazajya mu mishyikirano ni bande? Ibibazo ni byinshi, ariko igisubizo gifitwe natwe twese abanyarwanda.
Ni nde uzajya mu mishyikirano? Ni abanyarwanda ku banyarwanda. Ese ni miliyoni 12 zizashyikirana hagati yabo; ese ni miliyoni 5 zizashyikirana na miliyoni 7, ese n’abanyarwanda bangahe bazicara ku meza y’imishyikirano?
Ndatekereza ko bagomba kuzaba ari umubare ugereranyije uzaba wagenwe, hakurijwe ikigamijwe. Muri iki gitekerezo ni ho hashingiye ingingo yo gufatanya. Kubera ko abari muri Opozisiyo bose badashobora kwinjizwa mu mishyikirano, ni ngombwa ko haboneka uburyo bwo kuzahitamo abazajya mu mishyikirano, kandi ubwo buryo bugatangira kwitozwa gahoro gahoro duhereye muri iyi ntangiriro y’uyu mwaka. Abantu bari bakwiye kugera aho batekereza ko bikwiye ko habaho abazahagararira abanyarwanda muri iyo nama y’imishyikirano. Hagati yabo bakabona uburyo bwazashyiraho abagomba kwitegura kujya muri iyo mishyikirano.
Wumvise iki gitekerezo cy’imishyikirano wambaza aho nkivana. Igisubizo naguha, ni uko nta kintu kindi kirangiza amakimbirane, uretse imishyikirano. Ibi ni ibintu bimenyerewe mu buzima bw’abantu. Reka mbonereho n’umwanya wo gusubiza impamvu ari na ngombwa gutegura intambara.
Ntabwo twakwirengagiza tubishaka ko kiriya gihugu cyafashwe ku ruhembe rw’umuheto, ko rero bizaba ngombwa ko abantu batangira gutekereza kuri urwo rugamba, rutazabura kubaho igihe cyose Kagame azaba abarizwa ku butegetsi bw’u Rwanda. Ni ngombwa rwose ko abanyarwanda twareka kwigiza nkana, tukareka kubeshyana; ahasigaye tukabwizanya ukuri ko urugamba rwo gusangira ubutegetsi rushobora kubanzirizwa n’urugamba rw’umuheto. Biravunanye kubitekereza, ariko gahoro gahoro tugende tubiganiraho.
Ahubwo ndetse bikaba ari na yo mpamvu uru rugamba rugomba gutegurwa nta kwipfayongeshwa, kuko mu bigaragara rugomba kuzabaho. Nta n’ukundi byakumvikana ko haza imishyikirano, niba igipande kimwe cyumva nta wucyotsa igitutu.
Ku bari muri Opozisiyo, birashaka hakorwe amanama yo kumva neza inzira zanyurwamo, kugira ngo abanyarwanda tuganire ku kibazo cyacu, tugerageze kugira imyumvire imwe, kandi dutekerereze hamwe imiti yavugutwa.
Nkaba nizera ndashidikanya ko ubwoba buri mu butegetsi bw’i Kigali butakagombye kuba impfabusa, ahubwo ko bwakagombye kubyazwa umusaruro, nta gukebaguza cyangwa kwikanga, kuko n’Umukuru wa FPR, nta kindi ategura. Igihe rero ni iki cyo gukora amanama ahuza abanyarwanda bakitegura ibishoboka gushyikira igihugu n’abanyarwanda bose.
Mukomeze kugira umwaka mushya, kandi Imana ibidufashemo.
Emmanuel Senga