Site icon Rugali – Amakuru

Uru rukundo leta ya Kagame yagiriye aba baturage b’i Rwamagana ifunga uruganda SteelRwanda ruhishe byinshi!

Rwamagana: Uruganda rwa SteelRwa rwafunzwe kubera imyuka ihumanya ikirere. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, cyafunze uruganda rwa SteelRwa rukorera mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gusanga imyuka rusohora ihumanya ikirere.

Mu minsi ishize nibwo abaturage baturanye n’uru ruganda bongeye kugaragaza ko imyuka irusohokamo ibateza ikibazo.

Aba baturage bavugaga ko mu masaha y’ijoro uru ruganda rukunda gusohora imyuka itari myiza bagaragaza ko bafite impungenge ku buzima bwabo.

Mu igenzura ritunguranye abakoze b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, basanze ibyo abaturage bavugaga aribyo bahita bafunga uru ruganda ariko ibaruwa bayirushyikiriza kuwa Kane.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yemereye IGIHE ko bafunze uru ruganda nyuma yo kubakorera isuzuma ritunguranye.

Ati “ Yego nibyo twararufunze kubera ko rutubahiriza amabwiriza agenga ibidukikije, uruganda nka ruriya hari ibyo ruba rusabwa kugira ngo rugabanye imyuka n’indi myanda yose ihumanya ikirere rusohora.”

Yakomeje agira ati “Uko tubizi uruganda nka ruriya hari ibipimo ruba rugomba gushyiraho kugira ngo rwubahirize amategeko agenga ibidukikije, iyo batabyubahirije mugakomeza kubinginga cyangwa mukavugana nabo mukabereka ibyo bagomba gukora ntibabikosore cyangwa bakabikosora mwajyayo mukabona birakora neza ariko mwavayo ntibikomeze gukora, abantu bagaca ku muhanda mu masaha y’ijoro bagasanga imyotsi ni myinshi mu muhanda nta kindi gikurikira uretse kubafungira.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Kuva kera abantu bagiye babitubwira tukabandikira tukabasaba kubahiriza ibisabwa ariko ntibabyubahirize, ndetse abadepite baraduhamagaye nyuma yo kuregerwa n’abaturage tujya kubisobanura nibwo twahise tubakorera igenzura ritunguranye.”

Collette Ruhamya yasabye abanyarwanda gutanga amakuru ku zindi nganda zisohora imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri uru ruganda, Ndikubwimana Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko bubatse uburyo buyungurura imyotsi iva mu ruganda rwabo ku buryo isohoka idahumanya ikirere ngo ubu buryo bwabatwaye arenga miliyoni y’amadolari.

Uruganda rwa SteelRwa rusanzwe rushongesha ibyuma bigakurwamo ibikoresho birimo imisumari, fer à béton n’ibindi.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-uruganda-rwa-steelrwa-rwafunzwe-kubera-imyuka-ihumanya-ikirere

Exit mobile version