Amakimbirane ni yose hagati ya Perezida wa Twiyubake Munyaga SACCO n’abanyamuryango bayo bitewe no kutemeranya ku mukozi ugomba gukora ku mwanya w’umucungamutungo wayo nyuma yuko hatanzwe ikizamini kuri uyu mwanya abanyamuryango ntibemeranye na Perezida ku muntu uzajya muri uyu mwanya mu bawuhataniye.
Nyuma yuko uwahoze ari umucungamutungo w’iyi SACCO, Ruganza Mukata Isaac agaragaweho imikorere idahwitse akirukanwa mu kazi, iyi SACCO yashyize uyu mwanya ku isoko hagamijwe gushaka uzamusimbura.
Nyuma y’ikizamini, amanota yerekanye ko uwabaye uwa mbere ari Uwamahoro Venancie wari ufite amanota 61% na ho Uwiringiye Emmanuel amuza inyuma n’amanota 57%.
Aya manota amaze gusohoka muri Werurwe 2016, Perezida wa SACCO Nzabonimana Etienne n’abanyamuryango bayo ntibemeranyije ugomba guhabwa uwo mwanya kuko Perezida yashakaga kuwuha Uwiringiye kuko ngo yari yarabimwijeje nkuko bamwe mu banyamuryango babidutangarije.
Gusa abanyamuryango bo bashakaga ko uwabaye uwa mbere mu manota y’ikizamini ari we ugomba kujya muri uyu mwanya.
Nzabonimana we ngo yashingiraga ku kuba uwabaye uwa kabiri mu kizamini ari we yabonagamo ubushobozi bwo gucunga neza umutungo, ariko abanyamuryango bo bakavuga ko yabiterwaga n’uko uyu wabaye uwa kabiri ari inshuti ye cyane bakagira impungenge ku mikoranire yabo kuko ngo byaba bibaye nk’akazu bityo bakaba banabona urwaho rwo gukoresha nabi umutungo wa SACCO.
Umwe mu bakora muri iyi SACCO na we yemeje iby’aya makimbirane agira ati: “Perezida wa SACCO afite inyota y’amafaranga kuko yashakaga kuzana umuntu w’inshuti ye ku buryo bazajya banyereza amafaranga yacu kuko yatwibwiriye ko tugomba gushyiraho Uwiringiye Emmanuel kandi yararushijwe amanota. Ikindi umuntu wese wabyamaganye yaramurwanyije kandi iki kibazo cyatweretse ko uyu muyobozi nta cyo yatugezaho.”
Impaka zarakomeje habura uhabwa uwo mwanya ari na byo byaje gutuma mu kwezi gushize hatumizwa Inteko rusange y’abanyamuryango ndetse na komite nyobozi y’iyi SACCO hagamijwe gutora ngo harebwe ubwiganze bw’amajwi maze ugira amajwi menshi abe ari we uhabwa uwo mwanya.
Inteko rusange imaze gutora, n’ubundi uwari wabaye uwa mbere yatowe na benshi nkuko umwe mu banyamuryango yabidutangarije agira ati: “Twahuriye mu Nteko rusange yari igizwe n’abantu 52 batuturuka mu midugudu yose y’umurenge wa Munyaga, batugezaho ikibazo cyabayeho mu buyobozi bwa SACCO yacu, twatoreye umwanzuro abantu 40 twemeza ko uwa mbere ahabwa ibaruwa imwemerera gutangira akazi mu gihe abantu 8 ari bo bemeje ko uwo mwanya uhabwa uwa kabiri nk’icyifuzo cya Perezida.”
Nyuma y’aya matora ngo abanyamuryango batangajwe n’uko uwo batoye atahawe ibaruwa imwohereza ku kazi none kuri ubu ngo bamwe mu banyamuryango b’iyi SACCO ngo bakaba batangiye gukuramo imigabane yabo kuko ngo batizeye umutekano w’amafaranga yabo kubera umwuka mubi urangwa mu buyobozi.
Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Rwamagana Ruzibura Moise yabwiye Makuruki.rw ko ibibazo biri muri Twiyubake Munyaga SACCO batari babizi ariko ngo bakaba bagiye kubikurikirana.
Ruzibura yagize ati: “Nta bwo ibyo bibazo tubizi, nta bwo nagira icyo mbivugaho ntarajyayo, tegereza nzabanze kujyayo, tuzafatanya na RCA (ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative) tubikurikirane neza”
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasubizaga kuri iki kibazo mu nama y’intara y’iburasirazuba yabaye kuwa 7 Kamena 2016 yabaye nk’ukemura izi mpaka agira ati: “Uriya mwanya wa SACCO ya Munyaga bazongera gukoresha ikizamini, uwo mugore bavuga ko yatsinze nta bwo yatsinze kuko atagize amanota 70 kandi umukozi wa Leta agomba kugira amanota 70 ku ijana.”
Ikibazo cy’imicungire mibi y’amakoperative si ubwa mbere cyumvikanye muri uyu murenge kuko na Koperative URUNANA yakoreraga muri uyu murenge ubu yafunze imiryango ndetse n’abanyamuryango bayo bakaba barahombeyemo amafaranga yabo yose bari bafitemo.
Justin Ngabonziza
MAKURUKI.RW