Site icon Rugali – Amakuru

Rutunguranye niyo igezweho kuko Kagame yasanze kurasa no gushimuta abantu bisakuza.

Rutunguranye niyo igezweho kuko Kagame yasanze kurasa no kurigisa abantu bisakuza. Ubu rero gukoresha Rutunguranye cyangwa Utuzi twa Munyuza ubu nibyo yasanze bimworohera kuko gufunga, kwica, gushimuta birasakuza cyane mu gihe rutunguranye bivugwa iminsi mike nkuko Bamporiki yabibwiye Idamange Yvonne ubundi bugacya ntawe uri kubivuga. Kagame n’agatsiko baribeshya ariko kuko ibyo bakora byose ntawe utabibona ndetse n’umwana w’igitambambuga.

Uyu Prof Kalisa Mbanda utarurwaye cyangwa se ngo abe afite ubundi burwayi buzwi yarasanganywe kubeshya ko yishwe n’ikindi byaba ari ugushaka gufata abantu nk’ibicucu. Ni Rutunguranye nyine kuko nabo ubwoba ibyo banditse mu gihe nta ndwara nimwe bigeze bavuga yamuhitanye. Birumvikana ko ejo cyangwa ejobundi nibabona ko twabavumbuye, ntibizabatangaze nimubona bazanye umuntu wo gusobanura nako wo kubeshya ko yishwe n’indwara iyi niyi! Niba wifuza kutacikwa n’amakuru cyangwa ibiganiro k’urubuga rwacu kandi hano Wiyandikishe.

Exit mobile version