Rutsiro:Inama y`umutekano yabaye uyu munsi tariki ya 20 Mata 2016 abaturage bibukijwe ko gahunda yo kubarasa ku manywa y`ihangu ishobora gukoreshwa niba ngo batitandukanyije n`abatavugarumwe na leta ya Kigali.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mata 2016 guhera saa tatu za mu gitondo kugeza mu ma saa cyenda z`umugoroba mu kagali ka Bunyunju umurenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro habereye inama y`umutekano y`abaturage yari ikuriwe n`umuyobozi w`ingabo n`uwa polisi muri ako karere, iyo nama ariko yari yanitabiriwe n`umuyobozi w`akarere ka Rutsiro ndetse n`umuyobozi w`intara y`i Burengerazuba Mme Mukandasira Cartas.
Muri iyo nama ubutumwa bwayitangiwemo bwasaga n`ubureba urubyiruko cyane, aho urubyiruko rwasabwe ngo kudakurikira abarwizeza ibitangaza ngo kandi nabo ntako bimereye, babwiwe kandi ko uzafatwa n`ubuyobozi ngo yakurikiye abandi bantu batari leta ngo azafungwa ,ariko ngo uzafatwa na polisi cyangwa igisirikare bazamurasa! Mu kubaha urugero rw`ibyo bashobora gufungirwa cyangwa kurasirwa uru rubyiruko ngo rwabwiwe ko uwo bazamenya ko yagiye mu mashyaka ngo harimo FDU-inkingi, PDP Imanzi n`andi mashyaka ngo arwanya ubutegetsi buriho ngo bazamukorera biriya byavuzwe haruguru!
Umuturage umwe wari muri iyi nama twamubajije uko we yakiriye ubwo butumwa aratubwira ati` Ndumva ibyo kutwica(kuturasa) baje kutubwira bitari bishya kuko nahandi turabyumva biramenyerewe, gusa noneho uburakari n`umujinya nabonye babivuganaga ubanza noneho bigiye kuba bibi cyane kuko ndabona iyi nama ihishe ikindi kintu`Yongeye ati : `kuki ubu butumwa busa n`ubwibasiye urubyiruko?`
Reka twibutse gusa ko aka karere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa na bamwe mu bayobozi batandukanye bakunze kugasura aho abaturage b’aka karere basa n`abashinjwa kutitabira gahunda za leta ku buryo abibuka neza hari n`umuyobozi w`ingabo umwe ntiriwe mvuga izina wigeze kubaza abaturage na none mu nama ubwo ngo muri aka karere hari umuturage wari watawe muri yombi ngo ashinjwa ngo kuba yikundira Twagiramungu Faustin, maze uwo muyobozi w`ingabo akabaza abaturage ati: Kuki mwanga leta yabakoreye iki gituma muyanga ….? Abaturage bararuca bararumira, none dore kandi uyu munsi bashyiriwe ubutumwa bwo kubarasa!
Turasaba Ingabo ko zikwiye kumva ko zigomba kurasana n`umuntu wavogereye imbibi z`igihugu ahaho rwose bazahangane nawe barinde umutekano wacyo kuko biri mu nshingano zabo, naho polisi ishinzwe kurinda umutekano w`abaturage bose n`ibintu byabo imbere mu gihugu ntabwo inshingano zabo ari ugukora ubugenzuzi ngo bamenye uwanze kuba mu ishyaka riri ku butegetsi kuko buri munyarwanda yemerewe kuba mu ishyaka ashatse cyangwa kutaribamo, kutaba muri FPR si ukuba umwanzi w`igihugu kuko ishyaka si igihugu. Polisi kandi mu nshingano zayo harimo gukurikirana abakekwaho ibyaha bagashyikirizwa inkiko, ntabwo ishinzwe kurasa abakekwaho ibyaha nubwo bijya bikorwa ariko bitwererwa izindi mpamvu nazo zatangiye gukemangwa.
Mu gihe umusirikare cyangwa umupolisi atarumva ko abereyeho buri munyarwanda wese atitaye ku myemerere ye cyangwa imitekerereze…. ahubwo agasa n`ukorera ishyaka runaka cyangwa umuntu runaka uRwanda ruzakomeza guhura n`ingaruka zikomeye zishobora kuzajya zisubiramo uko imyaka itashye.
Njye mbona hakwiye koko gukurikiranwa ababa bakekwaho ibyaha ariko niba rubanda izizwa ibijyanye n`uburenganzira bwo guhitamo no kwishyirahamwe n`abandi mu gihe ubundi mu busanzwe bitagize icyaha ndumva ibi ari ukurengera gukabije, nta mpamvu yo gushyira ku nkeke rubanda ngo unabakangishe kuraswa!
Boniface Twagirimana
Source: therwandan.com