Nicuza kuba naravuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu- Rutayisire witandukanyije na Twagiramungu. Izina Rutayisire Boniface si rishya kuri bamwe! Ryumvikanye cyane mu myaka ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru gihembera ingengabitekerezo ya Jenoside; icyo gihe yavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri harimo n’iyakorewe Abahutu.
Rutayisire yashinjwaga n’Abanyarwanda baba hanze kuza ku isonga mu barwanya Leta y’u Rwanda aho yari yarashinze Ishyaka ‘Banyarwanda’ yari abereye Perezida hamwe n’irindi shyirahamwe ryitwa ‘Tubeho Twese’.
Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba mu yahoze ari Komini Rukara.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutayisire wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yari umusore utaravugaga rumwe n’ababiba urwango aho ruva rukagera.
Mu buhamya bwe avuga ko ibyo biri mu byatumye afatanya n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi kubohora u Rwanda nubwo we yatanze umusanzu we nk’umusivili.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yakorewe ivangura ririmo n’aho yigeze gukora ikizamini cy’akazi muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali yayoborwaga na Perefe, Lt Col Tharcisse Renzaho, agatsindira gukora muri secretariat ariko akimwa akazi ahubwo akabwirwa ko atakoreshwa kuko ari “Inyenzi’’ kuko yakwiba amabanga.
Nyuma yo kubona aka karengane, yahisemo gufasha FPR afata inzira yerekeza i Goma icyo gihe hari muri Zaïre, aho yahuriraga n’abari muri FPR-Inkotanyi mu ntambara bari barimo yo kuvanaho ubutegetsi bw’ivangura bwa Perezida Habyarimana. Amwe mu makuru yazanaga mu gihugu hari n’ayatangajwe mu binyamakuru byarwanyaga Leta ya Habyarimana.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yarokotse ku bw’amahirwe kuko yari azwi n’inzego z’umutekano zirimo n’Interahamwe, nk’umuntu ukorera FPR.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yahawe akazi muri SULFO Rwanda ari Umuyobozi w’ibijyanye na Serivisi (Chef de Services Généraux et Contentieux). Yahavuye ajya kwikorera mbere yuko mu 2000 afata inzira akerekeza mu Bubiligi.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Rutayisire yavuze ko yaje guhinduka umuntu uvuga nabi igihugu cye ariko byose abikora agamije kubona ibyangombwa byo gutura mu Bubiligi.
Uyu yaje gusubiza ubwenge ku gihe asanga atari mu nzira nziza ahitamo gutaha i Kigali, yiyemeza gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda.
IGIHE: Nyuma yo kwerekeza mu Bubiligi ni iki cyagusunikiye guhinduka igihugu cyawe?
Rutayisire: Ubuzima bwo kubona ibyangombwa mu bihugu by’u Burayi buragoye, kimwe n’abandi Banyarwanda bahafite ibyangombwa kubibona bisaba kubanza kuvuga ko uri umwanzi w’igihugu uvuyemo. Iyo utabivuze ushobora kubibura cyangwa ukabibona utinze.
Nagiye gutura mu Bubiligi nk’uko n’abandi bajyayo, si ibanga iyo ugiye gusaba ibyangombwa muri iki gihugu uhinduka udahuje ibitekerezo na leta yawe ; 99.9% by’Abanyarwanda bose kugira ngo babone ibyangombwa ni uko bagomba kwitwa impunzi za politiki; ukavuga igihugu cyawe nabi. Umuntu wese uri muri Diaspora w’iki gihe ni cyo bivuze, hari ababibona mu bundi buryo ariko amahirwe ni make cyane. Muri make ako ni akayunguruzo ucamo ukitwa ko urwanya igihugu cyawe kandi ukabigaragaza no mu ruhame.
Naragiye nsabye ibyangombwa ariko nsobanura ko mpunze umutekano muke, navuze ko hari abanyamakuru barimo guhunga igihugu, nkimara kubivuga nibwo abantu bambwiye bati nuvuga ko uhunze na we urahita ubona ibyangombwa kandi koko niko byagenze.
Iyo bakubaza igihugu wavuyemo ugenda uvuga ibintu bibi cyane ndetse ugasanga urarushaho kurwanya leta mu buryo budasanzwe, nanjye byambayeyo rwose. Ndibuka ko ubwo umuzungu yari amaze kumpa ibyangombwa yambwiye ati ‘ishime kuko wabonye ibyangombwa’, njye narababaye kuko naramubwiye nti, ‘ntakaje igihugu none urambwira ngo mbonye ibyangombwa?’ We byaramutangaje kuko abandi birabashimisha.
IGIHE: Ni ayahe magambo watangiye kuvuga adakwiye ku gihugu cyakwibarutse?
Rutayisire: Mu buzima njya nicuza ibyo nagiye mvuga muri politiki bidahwitse kandi bidahuje n’ukuri. Ku iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda navugaga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe bazira icyo baricyo ariko ko habayeho n’abandi Banyarwanda bishwe, navugaga ko habayeho na Jenoside yakorewe Abahutu bagamije kubatsemba. Ibi ntibihuje rwose n’ukuri gusa icyo gihe nagombaga kubivuga kuko ni yo yari imvugo yagaragazaga ko urwanya u Rwanda.
Mu by’ukuri kuvuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu sibyo kuko iyo haba harabayeho kubatsemba nta numwe uba ugihumeka kuko nta wigeze aza guhagarika leta kubatsemba. Iyo ni imvugo nitandukanyije nayo kandi buri wese abimenye, naje gusubiza ubwenge ku gihe nsanga aba bantu batavuga ukuri, icyo tugomba kwemera ni uko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE: Ibitekerezo byawe byaje guhinduka gute?
Rutayisire: Naricaye nsanga ibintu nari ndimo ataribyo kuko nageze aho nibuka ko narwanyaga Leta ya Habyarimana irahirima noneho nkongera nkibona nsa naho nasubiye mu kuyishyigikira itakiriho. Biri mu byatumye ndeka kurwanya FPR ngaruka mu Rwanda, nibwo navuze nti ‘reka nsubire muri gahunda ya Leta y’Ubumwe’.
IGIHE: Wabaye mu Bubiligi imyaka 18, Twagiramungu Faustin umuziho iki?
Rutayisire: Twagiramungu ku giti cye burya ni umuntu udafite n’icyo yishoboreye cyane, ni umuntu uvuga imbere harimo ubusa, ku giti cye ntazi kwitekerereza, ni wa muntu uvuga ikintu bitewe n’ikimujemo, ni umuntu wabaye mu mateka kuko ni umukwe wa Kayibanda, ni umuntu wagumanye ingengabitekerezo y’amoko kandi biri mu maraso. Ni umuntu udahinduka kandi akagira ingorane z’uko atagira ubushobozi bwo kureba imbere kure, kumutaho igihe si ngombwa kuko nta mbaraga afite, aragerageza kuzishakisha ariko abantu ntibamwumva.
IGIHE: Hari abagizi ba nabi bashatse kukwibasira kubera kwitandukanya n’aba bantu batifuriza igihugu cyababyaye amahoro?
Rutayisire: Kuva icyo gihe abantu batangiye kuntera ubwoba bati nugera i Kigali uzapfa ariko njye narabyanze, kuza mu Rwanda bwa mbere mu 2016 bagiye banyitambika ndetse bikagera n’aho bampohotera ku mugaragaro. Ibi byose byakorwaga n’Abanyarwanda n’abantu bo mu nzego z’ubutegetsi mu Bubiligi.
Abantu bakomeje kundwanya kugeza n’uyu munsi, muri Kanama 2019 ubwo nari mu Rwanda abantu bakomeje kunyandagaza ndetse bigera no mu muryango aho bawibasira ku buryo nabishyikirije inzego z’umutekano mu Rwanda.
Ababikora ntabwo baba ari umuntu umwe, ubu icyo nsaba ni inkunga kuri Perezida Kagame Paul na leta muri rusange. Ndasaba kandi ko bajya batekereza ku mutekano w’abantu bitandukanyije n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko hari na benshi bishwe. Biriya ni ibintu bikomeye kandi bikorwa n’abantu bakomeye.
IGIHE: Wumva hakorwa iki mu gufasha abitandukanyije n’abifuriza inabi u Rwanda?
Rutayisire: Hagomba kujyaho uburyo bwo kwakira abantu nk’aba, impamvu mbivuga ni uko iyo umuntu avuye mu gihugu yabarizwagamo aba atakaje uburyo yarindwaga. Iyo aje mu gihugu cye nabwo agira ikibazo kuko asanga hari bamwe bavuga ngo uyu muntu ntashobora kuba mwiza kandi nyamara aba yarahindutse. Tugomba kwemera ko hari abantu usanga batatwumva ariko iyo ubarebye neza usanga na bo hari indi mpamvu babikora, gusa turashima leta ko kugeza uyu munsi dufatwa neza mu gihugu cyacu.
Rutayisire avuga ko iyo agiye mu Bubiligi akomeza guhangana n’abifuriza inabi u Rwanda. Avuga ko yatangiye gahunda yo kwimukira mu Rwanda burundu akava i mahanga.
Yafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu no kugendana n’abashaka kucyubaka nyuma yo kwipakurura abarimo Twagiramungu Faustin urwanya u Rwanda.
Yavuze ko hari aho Twagiramungu yigeze kubwira umunyamakuru ko Rutayisire ari mu nzira nziza. Ati ‘‘Yanyiyumvagamo cyane. Guhindura ntibyanyuze benshi. Nakomeje inzira imwe, ntacyo nikanga.’’
Ajya kuva ku kibuga cy’indege yibwe amagaranga yose y’urugendo n’abo avuga ko batifuzaga ko atemberera mu Rwanda kuko babifataga nko kububikira imbehe.
Abanyarwanda baba muri Diaspora bavuga ko kimwe mu bibazo bafite ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Banyarwanda bamwe, ku buryo bigera n’aho bamwe mu bashyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda cyangwa bitandukanye n’abarwifuriza inabi bicwa.
Urugero ni nk’aho muri Kanama 2019, Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo.
Mu 2012, undi Munyarwanda wigeze no kuyobora BRD, Turatsinze Théogène, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.
Muri Werurwe 2018 kandi muri iki gihugu undi Munyarwanda witwa Hitimana Vital ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomeraka bikomeye ajyanwa mu bitaro.
Muri rusange Abanyarwanda 10 bo muri Diaspora bamaze kwicwa kubera kwitandukanya n’abifuriza inabi u Rwanda no kurushoramo imari. Na Rutayisire Boniface yatewe ubwoba ko ashobora kwicwa ku buryo ariyo mpamvu yahisemo kubishyikiriza inzego z’umutekano za Leta y ’u Rwanda.