Site icon Rugali – Amakuru

Rutaremara yamennye ibanga rya FPR: “Muri 1993 amashyaka yose twari dufitemo abakada”

Tito Rutaremara yasobanuye uburyo ubwicanyi bwabaye mu Rwanda babuteguye byimbitse.

Ubwicanyi bwakorewe abahutu. Igisobanuro cy’ijambo “Jenoside” nkuko gitangwa n’umuryago w’abibumbye: Jenoside n’ubwicanyi, itotezwa bikorerwa agatsiko k’abantu bafite icyo bahuriye yaba ubwoko cg imyemerere n’ibindi. Ubwo bwicanyi buba bugamije gutsemba ako gatsiko k’abantu.

Ubwicanyi bwakozwe na APR bwari bwarateguwe. Ubwo bwicanyi ntabwo kwari ukwihorera cyangwa nta n’ubwo byari ibikorwa by’intambara nk’uko bamwe babivuga.

Nkuko byavuzwe, indege yaritwaye Perezida Juvenal Habyarimana imaze guhanurwa intambara yahise itangira mu gihugu hose. Igikorwa cyo kwica abaturage uhereye ku murongo cyari cyahawe bamwe mu basirikare ba APR bari barahiswemo barahugurwa by’umwihariko. Ibi bikaba byaravuzwe n’abantu barenze umwe, hari Lt Abdul Ruzibiza, hari Tito Rutaremara n’abandi benshi.

Tito Rutaremara yasobanuye uburyo ubwicanyi bwabaye mu Rwanda babuteguye byimbitse. Aho uyu musaza yivugiye ko nko mu nkambi zarimo abanyarwanda bonyine wasangaga cellule irimo abantu ijana, magana abiri cyangwa magana atatu bateguwe kuzakora icyo gikorwa cy’ubwicanyi. N’aho mu Rwanda cellule yabagamo abantu batanu, ngo ntibagomba kurenga uwo mubare kandi abo bose ntibagombaga kumenyana gusa bamenyanaga n’uwo hejuru ubashinzwe. Abo nibo babandi bitaga ibyitso. Tito Rutarema avuga ko n’abo bakoraga kandi bakagenda bahana inama. Iyi myiteguro yakozwe mbere hose ubwicanyi butaraba ku ngoma ya Perezida Habyarimana.

Bikaba byererekana uburyo ubwicanyi bwateguwe byimbitse (systematiquement/systematically). Ntabwo rero abahutu bapfuye kubera intambara ahubwo ubwicanyi bwakorewe abahutu bwarateguwe byimbitse. Bwateguwe na FPR kandi bagiye bica abantu benshi bakoresheje intwaro za gihanga. Kuri iyo misozi y’u Rwanda, FPR yishe abahutu mu kivunge, ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu byaricwaga barangiza bagacukura ibyobo rusange bakabahambamo cyangwa bakabatwika kugirango basibanganye ibyo bimenyetso by’ubwicanyi bw’indengakamere. Ubwo bwicanyi bwari indengakamere koko niyo mpamvu FPR ishaka kubizimanganya ngo bitajya ahagaragara.

Dore bumwe mu buryo bwakoreshejwe na FPR mu kwica abahutu: gutera inshinge abahutu mu matwi zirmo petrol, kubicisha kubura umwuka babaziritse amasashi ku mutwe, kubaniga n’imigozi, kubyaza abagore n’abakobwa bakoresheje udufoni barangiza bakatubacocesha, guca imitwe y’abantu bagakuramo ubwonko bakabusekura ngo n’igikoma bagaha abantu ngo banywe, guhamba abantu ari bazima, kurasa abagore n’abana babaturutse inyuma, gutegeka umuntu kwicukurira imva, ni byinshi kandi biteye isoni n’agahinda birimo no gushinyagura.

Barashishije abahutu imbunda n’amasasu y’urufaya, babateramo za grenades i Kibeho munkambi yarimo ibihumbi by’impunzi. Abenshi muri abo bishwe bari abagore, abana, abakecuru n’abasaza n’abarwayi batashoboraga guhunga. Abo rwose n’inzirakarengane kuko ntacyo bari batwaye FPR kuko batashoboraga kuyirwanya. Abantu benshi bararashwe, abagore babafata ku ngufu, abandi barabatwika cyangwa barabakubita kugeza bapfuye. Abahutu benshi barahunze kuko babonaga uburyo FPR yarimo yica abantu itarobanuye.

Ubwo bwicanyi bwarakomeje bumara amezi n’amezi, hapfuye abahutu benshi ku buryo umubare w’abapfuye bazira ubwicanyi bw’indengakamere, bicishwa inzara, kandi badashobora no kuba bavurwa igihe barwaye. ubufasha bwabaga bubagenewe barabuhagarikaga cyane cyane mu Burasirazuba.
Igisobanuro cy’ijambo “Jenoside” nkuko gitangwa n’umuryago w’abibumbye: Jenoside n’ubwicanyi, itotezwa bikorerwa agatsiko k’abantu bafite icyo bahuriye yaba ubwoko cg imyemerere n’ibindi. Ubwo bwicanyi buba bugamije gutsemba ako gatsiko k’abantu.

Ubwicanyi bwakozwe na APR bwari bwarateguwe. Ubwo bwicanyi ntabwo kwari ukwihorera cyangwa nta n’ubwo byari ibikorwa by’intambara nk’uko bamwe babivuga.

Nkuko Lt Abdul Ruzibiza yabivuze mu buhamya bwe, indege yaritwaye Perezida Juvenal Habyarimana imaze guhanurwa intambara yahise itangira mu gihugu hose. Igikorwa cyo kwica abaturage uhereye ku murongo cyari cyahawe bamwe mu basirikare ba APR bari barahiswemo barahugurwa by’umwihariko.

Icyo gikorwa cyo guhitamo no guhugura abo basirikare cyakozwe n’abashinzwe iperereza n’abakomiseri ba politiki. Abo bari barahuguwe n’abo bifashishije udutsiko tumwe na tumwe mu bikorwa byo kwica, gushyingura abo bishe no mu bikorwa byo gutwara ibikoresho cyangwa guhisha imibiri y’abo bishe. Buri gatsiko kahuguwe kabaga gafite kompanyi yako kakoreshaga yabaga igizwe n’abantu barenga 100 bagera kuri 200.

FPR ikimara gufata ubutegetsi, ubwicanyi bwa mbere bwakozwe n’ingabo z’APR bwatangiye mu kwezi kwa karindwi mu mwaka w’1994 bugeza mu mpera z’umwaka w’1996. Abahutu benshi bibwiraga ko ubwo bwicanyi kwari ukwihorera nyamara ubwo bwicanyi bwari bwarateguwe na mbere hose.

Caroline Umurerwa

Exit mobile version