Ihuriro ry’abayobozi b’abakobwa muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda (GLF) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’abakobwa bacyaka akazi, aho guhabwa ako basabye bagahinduka abashinzwe guhereza abakoresha babo icyayi.
Iri huriro ryatangaje ko ryatangiye ubukangurambaga cyane cyane busaba abakobwa kwihesha agaciro, bakihangira imirimo aho guhora bategereje imirimo bazahabwa n’abandi.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo ishinzwe abakozi mu mwaka wa 2014-2015, bwerekanye ko ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi iri ku gipimo cya 40% mu Rwanda.
Cindy Niwemfura Hortence , Umuhuzabikorwa wa GLF yatangarije Makuruki ko abakobwa basigaye barangiza mu mashuri y’imyuga ku bwinshi, nyamara wajya mu kazi ukababura, n’aho ubabonye ugasanga bakora ibihabanye n’ibyo bize cyangwa bagiye basaba.
Niwemfura avuga ko hari abakobwa bagenzi be bajya kwaka akazi, bakaba ibikoresho by’abakoresha babo.
Ati “Abakobwa bamaze kwitinyuka bafite imbaraga, ariko iyo urebye ku isoko ry’umurimo kuri iki gihe usanga ari ibibazo.Umwana w’umukobwa ajya kwaka akazi akakwa ruswa y’igitsina. Abakobwa bariga ariko ikibazo kiracyari kwa kubona akazi, hazamo kugora wa mukobwa, niba umukobwa aje mu kazi, ugasanga akoze akazi ko guha icyayi boss we, akoze akazi atasabye ugasanga hari nubwo bimurambiye akabivamo.”
Niwemfura akomeza avuga ko bari kugerageza kwigisha abakobwa kwihesha agaciro no kwitinyuka.
Ati “Twe twigisha umukobwa ko agomba kuba ashoboye , akihagaragaraho mu byo akora.Tugira gahunda ngarukamwaka yitwa ‘Mwari ubereye u Rwanda’ bivuze ko umwari agomba kwitonda akihesha agaciro.Turi gutegura kubigisha kwihangira imirimo, ntibahange amaso ka kazi kabagora, ahubwo bagatekereza ku buryo bakora imishinga ibabyarira inyungu bagaha n’abandi akazi.Noneho bo bagafata neza abo bahaye akazi.”
Umuvunyi Mukuru agaragaza ko ruswa y’igitsina mu itangwa ry’akazi ivugwa, nyamara kuyibonera ibimenyetso bikaba ingorabahizi kuko itangirwa mu bwihisho.
Muri rusange, Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda(Transparency International Rwanda) mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko urwego rw’abikorera arirwo ruza ku isonga mu kurangwamo ruswa ku gipimo cya 17.3%, mu gihe mu gihugu hose iri kuri 24.4 %.
Makuruki.rw