Aya mabati ari muyo abatuye utugari tw’uriya murenge baherutse guhabwa na Perezida Kagame ngo bushobore gusakara inzu zabo.
Igikorwa cyo kubagezaho ariya mabati cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Major Gen Alèxis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’i Burengerazuba, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse.
Umusaza wasabwe ruswa avuga ko mudugudu yaje amubwira ko ‘natagira icyo amuha amabati ari busakamburwe ku gikoni yari yarangije kuyasakara ho.’
Iby’uko uriya mukuru w’umudugudu yatse uriya musaza w’imyaka 62 iriya ruswa ari ukuri byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye w’umusigire Bwana Daniel Ndamyimana.
Avuga ko uriya muyobozi ubu yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo harebwe niba ibyo ashinjwa ari ukuri cyangwa nta bimenyetso bibimuhamya, arekurwe.
Ati: “Twabimenye ku wa Gatanu taliki 11 Nzeri 2020, ahagana saa 6h50 pm. Umusaza yaje adutakambira ko mudugudu aje amwaka Frw 1000 kubera ko yasakaye igikoni. Uwo musaza yabibwiye ingabo z’igihugu kubera ko baturanye zimufasha gukurikirana uwo muyobozi w’umudugudu.”
Ndamyimana avuga ko hagikusanywa ibimenyetso kuri iyo ruswa ivugwa kuri mudugudu.
Uyu muyobozi w’uyu murenge wa Bweyeye yongeye kwibutsa abaturage ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, abasaba ko nihagira ubaka ruswa bajya bahita babivuga.
Ukomye urusyo ajye akoma n’ingasire, mudugudu nawe akeneye akantu gatanzwe na Leta…
Mbere y’uko ba mutwarasibo batorwa, urwego rw’umudugudu nirwo rwitaga ku bibazo byose by’abaturage mu buryo butaziguye kandi bw’ako kanya.
N’ubwo haje ba mutwarasibo ariko, ntibikuraho ko abakuru b’imidugudu babazwa byinshi kandi nta mushahara cyangwa agahimbazamusyi bahabwa.
Umwe muri ba mudugudu ukorera muri Rwamagana yabwiye UMUSEKE ko mu by’ukuri bitanga ariko ko Leta yagombye kureba uko ibagenera akantu, niyo kaba ari gato.
Uyu mubyeyi ati: “ Ni ukuri twishimira gukorera abaturage batugiriye ikizere ariko nanone hari bamwe muri twe{si twese} baba bakennye cyne. Kuba nta gahimbazamusyi tubona kandi tuvunika, tukita no ku bibazo birimo amafaranga menshi hari ubwo ubunyangamugayo bwanga, bamwe bagahemuka.”
Asaba Leta ko mu bushobozi bwayo yareba uko igenera ba mudugudu amafaranga atari umushahara, ariko yo kubafasha kuko ngo kuba ibishyurira mutuelle de santé gusa bidahagije.
U Rwanda rugizwe n’imidugudu 14.837, utugari 2.148, imirenge 416 n’uturere 30.
Intara zo ni enye n’Umujyi wa Kigali.
Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW