Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, buvuga ko mu ntangiriro za Mutarama 2019, bwabaruye abana 140 barwaye bwaki ndetse hari umudugudu umwe wagaragayemo abana 16 barwaye iyo ndwara.
Abana 16 babaruwe mu Mudugudu wa Kabamba uherereye mu Kagari ka Cyarukara.
Bamwe mu babyeyi barwaje bakwi babwiye Radio 1, ko ubukene ari yo mpamvu nyamukuru ituma abana babo barwara.
Umwe yagize ati “Umwana ari mu mutuku, njye nta bushobozi kandi mfite abana umunani, ubukene nyine nicyo kibazo kutagira icyo umuntu arya.”
Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Muganza, Baramuka Jean Damascène, na we yemeza ko iki kibazo giterwa ahanini n’ubukene, kuba hari abakobwa babyarira iwabo kandi nta bushobozi no kuba hagaragara ubushoreke.
Yagize ati “Nyuma yo gukora isesengura koko tureba impamvu itera bwaki kandi bigaragara ko kiri imwe mu mirenge ifite n’ibyo kurya, ikiza ku isonga twabonye ni amakimbirane arangwa mu miryango, ubuharike n’ubushoreke mu miryango no kutita ku bana kw’ababyeyi, aho abyuka mu gitondo akigira ku kazi akajya mu gishanga akagaruka ku mugoroba wa mwana yiriwe azenguruka mu gasantere yabuze umwitaho, ugasanga yariye rimwe ku munsi cyangwa ntanarye.”
Yakomeje agira ati “Icya Kane ni ukubyara abana barengeje ubushobozi, icyo nacyo twasanze ari impamvu nyamukuru ikomeye aho usanga umuntu ari mu cyiciro cya mbere akabyara abana umunani icyenda kandi mu by’ukuri kubabonera ibisabwa bitoroshye”.
Izi mpamvu ziyongeraho imyumvire mibi y’ababyeyi n’abakobwa babyarira iwabo aho usanga iyo bamaze kubyara ababyeyi babatererana.
Uyu mukozi avuga ko bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kurwanya imirire mibi bashyiraho uturima tw’igikoni cy’umudugudu, banabasaba kurya indyo yuzuye.
Source: Igihe.com