Site icon Rugali – Amakuru

Rusizi: Ba gitifu 26 beguye ku mirimo yabo bahita bivumbura banga kurya

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 26 two mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, basabwe n’ubuyobozi bubakuriye kwandika amabaruwa basezera ku kazi kabo, bahita bivumbura banga kurya ibyo bari bateguriwe.

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bakurwa ku kazi kabo bamwe bakemeza ko begujwe ku gahato ariko ubuyobozi bw’uturere bwo bukemeza ko baba banditse amabaruwa bisabira kwegura ku bushake kubera impamvu zabo bwite, akarere ka Rusizi kakaba ari ko kari kagezweho kuri uyu wa Kabiri.

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari begujwe muri aka karere, babwiye umunyamakuru wa Ukwezi.com uri i Rusizi ko bahamagajwe bose mu nama yagombaga kubera ahazwi nko kuri “Pastoral” hasanzwe habera inama, hanyuma bahagera abagera kuri 26 bakaza kumenyeshwa ko bagomba kwandika amabaruwa asezera.

Bamwe mu basabwe kwegura bakanabikora, bahise bivumbura banga kurya amafunguro ya saa sita bari bateganyirijwe hamwe n’abandi, bahita bikubura baritahira. Bamwe muri aba bavuga ko babwiwe ko hari amakosa bagiye bakora mu kazi bityo bakaba badashobora gukomeza kwihanganirwa, gusa hari abavuga ko batari baranigeze bandikirwa amabaruwa abihanangiriza.

Twagerageje kuvunana na Harerimana Frederic uyobora akarere ka Rusizi ku murongo wa telefone ariko ntibyadukundiye, tukaza kubagezaho icyo abivugaho mu gihe tuza kuba twamaze kuvugana.

Ukwezi.com

Exit mobile version