Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti.
Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo.
Ati “Bajyaga batwita amazina ateye isoni, bakadukubita ndetse bakanatwambura ibyacu, sinarimperutse kubona imodoka ariko Imana ishimwe ngeze mu Rwanda.”
Mukafundi avuga ko aho muri Congo Kinshasa babwirwaga ko nibatahuka bazicwa bageze mu Rwanda.
Ati “Tumaze kumva abatashye twahisemo kuza basi ngo tuzapfe, twageze mu Rwanda, ndabona ari amahoro.”
Umuyobozi w’inkambi yakira izo mpunzi Ildephonse Haguma yabwiye aba batashye kubaka u Rwanda.
Haguma ati: “Mutashye mu gihugu cyanyu, mu maze imyaka 22 mu mashyamba. U Rwanda rugeze kure nk’uko muzabibona, mufite ibyo mwagiye mwumva, mwibiha agaciro muze mwubake u Rwanda.”
Yongeraho ati “Muze mwiyemeje kutadusubiza inyuma ahubwo tugiye gusenyera umugozi umwe, muzagire ubutwari aho mugiye iwanyu.”
Abatashye bose baragera ku bantu 135, muri bo abagabo ni bane aho bivugwa ko banga gutaha kubera FDRL. Abagore ni 37 n’abana 94 baturutse mu bice bya Massissi, Warekare, Karehe n’ Ijwi.
Bahawe ibikoresho by’ibanze byo kubafasha mu minsi ine bagiye kumara muri iyi nkambi bakazajyanwa mu miryango bakomokamo mu cyumweru gitaha.
Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW