Site icon Rugali – Amakuru

Rushyashya yarekanye Kayitesi wabohojwe na Musoni ariko inkuru bahita bayinyonga. Kubera iki?

Rtd. Capt. Safari Ararira Ayo Kwarika Nyuma Yo Gusenyerwa Urugo Na Minisitiri Musoni. Umuturage  wo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali  ararira ayo kwarika  aho ashinja Minisitiri Musoni James  kumutwarira umugore akanamutera inda. Rtd. Captain Safari Patrick, wasezerewe mu ngabo z’igihugu afite ipeti rya Kapiteni yahuye n’uruva gusenya, ubwo umwe mubayobozi bakomeye muri uru Rwanda yamwinjiriraga urugo akamusenyera kugeza naho asigara  yangara, araraguza kandi yari afite urugo rwiyubashye.

Rtd. Captain Safari Patrick, kuri ubu wikorera utwe nyuma yogukora mu nzego zitandukanye, kuri iki cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, yabyukiye kubiro by’ikinyamakuru Rushyashya.net, atabaza, aho yavuze ko afite ibibazo yatwe n’umuyobozi ukomeye mugihu. Yavuye imuzi  ibibazo yahuye nabyo ashinja Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni kumusenyera urugo no kumutwarira umugore byamuviriyemo guta umutwe n’ ibihombo.

Yavuze ko mu mwaka w’ 2010, yashatse umugore wa kabiri witwa Kayitesi Immaculee, yishumbusha kuko uwa mbere yari yaritabye Imana amusigiye abana batatu, uyu mugore wakabiri bashakanye byemewe n’amategeko, barabanye ndetse bakomeza gutura ku Kimihurura [ hafi ya Kimicanga] mu Rwintare, aho yari yarubatse inzu mu mujyi wa Kigali .


Iyo nkuru ya Rushyashya batarayinyonga (http://rushyashya.net/2018/03/18/rtd-capt-safari-ararira-ayo-kwarika-nyuma-yo-gusenyerwa-urugo-na-minisitiri-musoni/)


None iyo ushatse kuyifungura dore ikiboneka

Mu minsi yabo ya mbere urukundo rwabo  rwaragurumanaga  [pe ] ngo barebana akana ko mu jisho,  dore ko n’uwo mugore akiri muto kandi ari mwiza , akaba yari umukozi muri MINAGRI.

Ubwo yajyaga kwiga muri Uganda, akaba ari naho akorera business ,Rtd. Capt. Safari,  yakomeje gufasha urugo, ariko Kayitesi ntiyanyuzwe , atangira kumuca inyuma nkuko Safari abivuga , kuva mu mwaka w’2014 yumvaga udukuru  mu baturanyi ko hari umuntu ujya mu rugo rwe mu masaha y’ijoro no mu mpera z’icyumweru[ Weckend] ari muri V8 z’abayobozi. Ati “ Ariko kubera ukuntu nakundaga Kayitesi simbyiteho.

Mu buhamya buteye agahinda uyu mugabo  yahaye  Rushyashya.net yagize ati “Naje kumenya inkuru ko hari umuntu usigaye aza iwanjye kumvogera urugo. Nabibwiwe n’abaturanyi babonaga ikimodoka cy’umuyobozi kiza kikinjira mu rugo, bakajya bambwira bati ’iwawe hari umuntu ujya winjira cyane mu masaha y’umugoroba na weekend.’ Sinari nzi uwo ariwe, ndabireka ariko ngarutse mu mpera z’ukundi kwezi mbibaza umugore arambwira ati ’ntawe’, ni inshuti zisanzwe ziza gusura urugo.”

Yatangiye guperereza nk’umuntu wabaye umusirikare, icyari gisigaye ni ugushaka uburyo yamenya amakuru y’ibanze y’ibibera iwe byose. Niko kwifashisha abakozi bo mu rugo bakajya bamubwira buri kimwe cyose.

Ati “ntibahise bamenya uwo ariwe, babonaga imodoka na escort.”

Rtd. Capt. Safari ati : “Inshuro nyinshi nabajije umugore uwo muntu uza mu rugo, ariko arantsembera.

Ati “Umunsi umwe naje kuva Uganda nijoro  ngeze mu rugo sinahamusanga. Icyo gihe naje mu rukerera ndamubaza arambwira ngo yari yagiye gusura inshuti ze zari zifite isabukuru.”

Capt. Safari, avugako nyirabyazana ariwe kuko  ngo yibuka neza ko umunsi umwe umugore we yigeze kumwaka nimero ya Minisitiri Musoni James, amubwira ko amushaka. Bitwe nuko umugore yakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi ngo umugabo ntiyashidikanyije kuzimuha kuko yumvaga ko impamvu iyo ariyo yose yaba amushakira yaba ari iy’akazi.

Kayitesi Immaculee

Nyuma y’iminsi itatu Capt. Safari ahaye nimero ya Musoni umugore we, ngo yahise amubwira ko murumuna we yabonye akazi muri Wasac [n’ubu ngo akora muri Wasac i Ngoma] anamwereka n’ibaruwa ikamuhesha amubwira ko byagizwemo uruhare na Musoni, ati : ‘ N’umwana mwiza’.

Hashize iminsi  Kayitesi nawe asezera muri Minagri ku mpamvu atigeze amenyesha umugabo we, ahita ajya gukora muri Kigali Convention Centre mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako aho yari ashinzwe abakozi.

Nguko uko urugo rwa Capt. Safari rwigaruriwe  burundu ndetse n’ibimenyetso byerekana ko ari iwe bikurwa muri salon, amafoto yabo y’ubukwe yari ateguye mu ruganiriro Kayitesi yayavanyemo ajya kuyahisha mu cyumba. Safari  ati :” Navuye Kampala ngeze murugo ndayabura , nyamubajije , Kayitesi,  yitsa ‘aransuzugura cyane’. Ntiyansubiza “.

Kayitesi yaje gusama inda ya Musoni . Capt. Safari ati : “ Mu mpera z’uwo mwaka nibwo naje kumenya ko umugore atwite inda ya Musoni, sinagira ikintu na kimwe mbimubazaho kuko ngo yumvaga bitakiri ngombwa kuko muri icyo gihe yari yaramukumiriye mu rugo. Uwo mwana yaje kuvuka muri Werurwe 2017.

Ikimubabaza kurushaho ngo n’igihe yavuye muri Uganda, ageze mu rugo rwe ahasanga abakozi bashinzwe umutekano ba ISCO bamubuza kwinjira iwe, agerageje no guhamagara umugore amutera utwatsi.

Ati “ Byarambabaje  cyane kuko barambwiye bati wowe ntabwo tukuzi.  [ Iwanjye munzu niyubakiye kweri] yihanagura amarira mu maso !!!!! , bati wowe jyenda uwaduye akazi ni mabuja wowe ntaho tukuzi. Naragiye njya kuraraguza, Icyo gihe byari mu ntangiriro za 2017.”

Bukeye bwaho ngo umugore yaramwitabye kuri telefone amubwira ko yashyize abarinzi ku rugo mu rwego rwo kwirinda abajura baba Kimihurura.

Kurya iraha muri Hotel Akagera Game Lodge 

Mu bihe bitandukanye, Capt. Safari avuga ko yabonye amakuru yemeza ko umugore we yajyanye na Minisitiri Musoni gutembera. Ngo rimwe bagiye mu Akagera Game Lodge bamara iminsi 4, bagenda mu modoka ebyiri zitandukanye, Musoni ukwe n’umugore ari mu modoka yihariye y’inkodeshanyo.

Aya makuru ngo yaje kuyahabwa neza n’umukozi wareraga umwana yari yarakuye muri Uganda, kuko ngo yageze mu rugo agasanga nta muntu n’umwe uhari ahamagaye umukozi amubwira ko ariho bagiye.

Abakozi ngo ntibari bazi neza Musoni ariko ngo umwe w’umuhungu yaje kumenya izina rye amubonye kuri televiziyo atungira agatoki Safari.

Yaje kumenya kandi ibya Musoni n’umugore we abibwiwe n’umwe mu bakozi ba ISCO wari ukuriye abarariraga urugo rwe kuko ngo uko uyu mu Minisitiri yageraga muri uru rugo, batangaga raporo.

Urugo rwahombye akayabo

Ati : kuko niberaga muri Uganda abana baba ku kigo ku mashuri nigumiye muri Uganda.

Rtd. Capt. Safari  ati : Ibi niyemeje kubushyira hanze kuko ndambiwe imyitwarire mibi,  igayitse y’abayobozi nka Musoni,  biyita ko bakomeye [ Abanyabubasha ] agahohotera abaturage.  Avuga ko yaje gutandukana n’umugore we muri Nzeri 2017 nyuma  yaho Kayitesi areze asaba gatanya. Baburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo gusa ngo umugore ntiyigeze agaragara mu rubanza na rimwe kuko yari atwite. Ati :  ” Nanjye nasabye ko rwose twatandukana burundu “.

Rtd. Capt. Safari

Gatanya imaze kwemezwa, uyu mugore ngo yashinje uwari umugabo we ko yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yakaga inguzanyo. Ni urubanza rwagoranye ndetse Capt. Safari aza gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Yajuririye iki gihano, asaba urukiko kujya kureba inyandiko yakoze we n’uwo bari barashakanye bagiye gusaba inguzanyo kuko ngo bayisinyiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Uganda.

Capt. Safari avuga ko ubu ntakintu akigira n’Inzu yari afite I Rusororo ifite agaciro ka miliyoni 106 z’amafaranga y’u Rwanda bayigurishije muri cyamunara miliyoni 51 nabwo ideni ntiryarangira kuko yasigayemo ibihumbi 500 Frw n’ubu acyishyuzwa.

Kuri we ngo Musoni yamuteje ibibazo byose afite muri iki gihe. Ati “Yarandenganyije mu gihe yari akwiriye kundenganura nk’umuyobozi. Yanteje ibibazo byinshi, yavogereye ubuzima bwanjye, urugo. Ni ibintu bitari bikwiye umuyobozi.”

Capt. Safari ati “ Umugore yagiye yibye ibintu byanjye byose yaransahuye, Musoni yari yamuhaye inzu yindi Kimihurura hafi ya Papirus, nyuma yaje kuyimukuramo amujyana Gacuriro niho Musoni amukodeshereza ubu. Bafitanye umwana w’umukobwa, nahemukiwe n’umuntu ukomeye mu gihugu, ubuhehesi n’ubusambanyi ntibikwiye kumuyobozi nkawe”

Ikinyamakuru Rushyashya cyagerageje kuvugisha Nyakubahwa Minisitiri Musoni James kuri ibi bimuvugwaho , kuri telephone ye igendanwa  numero 0788304555, yitabye turamusuhuza turamwibwira ariko ntiyashoboye kutuvugisha ati : “ Ndi munama ndabahamagara, kugeza twandika iyi nkuru ntaratuvugisha, igihe azatuvugisha tuzabagezaho icyo uyu muyobozi abivugaho ndetse na Nyirubwite Kayitesi Immaculee.

Cyiza Davidson

Source : Inkuru n’amafoto  [ Rtd. Capt. Safari ]

Exit mobile version