Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC. Kuva inkuru y’urupfu rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yamenyekana abanzi b’Igihugu bakoze uko bashoboye kose ngo urupfu rwe baruhindure iturufu rya politiki.
RNC ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, umaze igihe uba muri Portigal baciye hirya no hino ngo Umugogo w’ Umwami Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda bityo babone uko bawucuruza ari nako bakora Propaganda yo gusenya ubutegetsi buriho mu Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ku ikubitiro bakoresheje Chancellor Boniface Benzinge wabanye n’Umwami Kigeli, ariko bakaba batari bacyumvikana kubera ko Boniface Benzinge yibye akayabo k’amadorali yose Kigeli yakoreye akajya kugura inzu yaje gushakiramo umugore batamaranye igihe.
Rujugiro Tribert
Undi ni Condo Gervais na Gahima Gerard bagiye mu kiriyo boherejwe na Gen. Kayumba Nyamwasa ngo bakomeze kwenyegeza umuriro no gucamo ibice Umuryango w’Umwami Kigeli, bagamije kuburizamo igikorwa cyo kohereza mu Rwanda Umugogo w’Umwami Kigeli. Aba ariko baje gukomwa mu nkokora na bamwe mu muryango wa Kigeli barimo Grace Ruzindana uba mu gihugu cya Canada, wari umaze kumenya imigambi ya Rujuguro na Kayumba Nyamwasa, ngiyo impamvu yatumye Condo Gervais yagirwa gukandagiza ikirenge hafi y’Umugogo w’Umwami, ubwo yasezerwagaho bwanyuma bavuga ko Condo ari Umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, ko kandi ntamuteruzi w ‘ibibindi ureba umugogo w’Umwami, ibi bakabishingira kunyandiko z’ikinyamakuru Rushyashya.net.
Condo Gervais
Gerard Gahima
Gahima Gerard wari inyuma ya Condo abonye ko Condo yirukaniwe ku muryango nawe aranyerera ntawamenye aho aciye.
Mugihe hari impaka mu muryango bapfa aho Umugogo w’Umwami Kigeli ugomba gutabarizwa Boniface Benzinge wari wariye irutubutse arihawe na Rujugiro, yakomeje gutsimbarara ko hagomba gukurikizwa icyifuzo Umwami yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, ko kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.
Benzinge yageze naho azana ikifuzo ko aho kugirango Umugogo wa Kigeli ujyanwe mu Rwanda wajya gutabarizwa muri Portigal ( Ibi ariko yari yabitumwe na Rujugiro).
Boniface Benzinge
Gerard Rwigemera
Ubu bushyamirane bwakuruwe n’agatsiko kamwe k’umuryango w’Umwami Kigeli kagizwe na Gerard Rwigemera Umugambanyi wari umu RADER ( Rassemblement Democratique Republicain ) bivuze ishyirahamwe riharanira demokarasi na repubulika, ryari riyobowe na Prospeli Bwanakweli mwene Nturo ya nyirimigabo ari nawe wagambaniye Rudahigwa, we na Rwigemera kuko batumvikanaga na Rudahigwa, bashakaga ubutegetsi, Rudahigwa amaze gupfa Kayibanda yabashyize muri Leta,yica Bwanakweli nyuma aza no kwica abaminisitiri be yari yashyize muri Leta, ubu bugambanyi bwa Gerard Rwigemera nibwo yakoze no kuri Kigeli afatanije na Marie-Claire Cyibukayire, Emmanuel….ngabo abakoreshwaga na RNC (Gen. Kayumba) na Rujugiro ari nabo bariye amafaranga atubutse kugirango Umwami Kigeli atazatabarizwa mu Rwanda.
Gen. Kayumba Nyamwasa
Ngiyo intambara yakuruwe na RNC n’Umunyemari Rujugiro ari nabyo ibyaviriyemo Boniface Benzinge guhungira mu Bwongereza abonye ko bikomeye kandi bamaze kurya amaraso y’Umwami. Benzinge yongeye kugaruka muri Amerika ahamagawe n’urukiko nk’umutangabuhamya cyane ko ari nawe wabanye na Kigeli kuva Nairobi kugera muri Amerika.
Nyuma y’impaka ndende higwa aho umugogo wa Kigeli ukwiye gutabarizwa byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’Amerika rusuzuma inyandiko ya mushiki wa Kigeli uba i Nairobi Speciose Mukabayojo wifuzaga ko umugogo wa musaza we watabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza mu Rwanda aho Kigeli yimiye igoma akaba ari naho mukuruwe ashyinguye.Ari nabyo urukiko rwahaye agaciro.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa ( RIP)
Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.
Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.
Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.
Cyiza D.