Rusesabagina amaze gutangaza ko atazongera kugaruka mu rubaza rwe aregwamo n’ubushinjcayaha bw’u Rwanda ibyaha birimo n’iby’ubugome. Mu magambo ye, yasobanuye ko yikuye mu rubanza kubera ko atizeye ubutabera azahabwa n’urukiko rumuburanisha.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho urukiko rwanze ikifuzo cya Rusesabagina wasabaga kongererwa amezi 6 akabasha gutegura imyiregurire ye. Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira yavuze ko basaba amezi atandatu kugira ngo Rusesabagina abashe kubona umwanya uhagije n’ibikoresho bimufasha gutegura kwiregura.
Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina akeneye ibikoresho nka mudasobwa nkuko yayemerewe n’ubuyobozi bwa Gereza yamufasha kubona inyandiko zose zirebana n’urubanza rwe, yasabaga n’ibindi bikoresho birimo impapuro zo kwandikaho ndetse n’amakaramu.
Rusesabagina n’umwunganizi we kandi basabaga ayo mezi, kugira ngo ahabwe inyandiko ze zose ahererekanya n’abunganizi be zigafatwa n’ubuyobozi bwa Gereza bakazimusubiza batinze. Yasabaga urukiko ko rwamufasha kubona abavoka bazaturuka mu bihugu byo hanze akunganirwa nabo yihitiyemo. Avuga ko muri iki gihugu ariwe muntu wangiwe kunganirwa n’uwo yihitiyemo.
Ibi byifuzo ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta shingiro bifite, usibye iyo gutinza urubanza gusa. Buvuga ko bumaze amezi 4 buregeye urukiko Dosiye ya Rusesabagina, bikaba bitumvikana uko ashaka andi mezi atandatu kandi amaze amezi 4 dosiye ye ayizi.
Bwongeyeho ko ibyavuga byo kunganirwa n’abavoka bo hanze yabihaweho umurongo, kuko urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasanze nta mikoranire rufitanye n’urugaga rwabo bavoka ba Rusesabagina bo mu Bubiligi no muri Amerika.
Ubushinjacyaha bwanongeyeho ko Rusesabagina areganwa n’abandi bantu 20 kandi bamaze gutegura urubanza rwabo, bakaba nabo bakeneye kubona ubutabera bwihuse.
Urukiko rwaje kwiherera maze rufata umwanzuro ko urubanza rukwiye gukomeza, kuko rwasobanuye ko urubanza rwatangiye kera, kandi na Rusesabagina akaba yaremereye urukiko ko hari ibyo yamaze gutegura. Urukiko rwavuze ko Rusesabagina abonana n’abunganizi be igihe cyose abishakiye, bityo ko nta mpamvu yo kongera gusubika urubanza. Rwahise rutegeka ko urubanza rukomeza. Nsabimana callixte alias Sankara akomeza kwiregura kubyaha 17 aregwa.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko ndetse na Sankara atangiye kwisobanura, Rusesabagina yahise yaka ijambo, mu ijwi riranguruye agira ati: “Ndashaka kubwira urukiko ko kubera uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura, urukiko rwanze kubahiriza, ndamenyesha urukiko ko nta butabera ntegereje hano. Ndabamenyesha ko ntazongera kwitabira urubanza ndaruhagaritse”.
Urukiko rwahise rubaza Me Rudakemwa icyo yakongera ku byari bimaze gutangazwa n’uwo yunganira, na we agira ati: “Njye ndamwunganira ibyavuze ndabishyigikiye nta kindi narenzaho kandi nkaba nsaba uburenganzira nkaba nakwigendera”.
Umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’ubumuranyi kwivana mu rubanza, gusa umucamanza asaba Me Rudakemwa kuguma mu cyumba cy’iburananisha kugira ngo aze gusinya ku myanzuro y’iburanisha urubanza rushojwe kuko na bo baribayemo.
Callixte Nsabimana ‘Sankara’ Yongeye Gushinja Rusesabagina
Sankara yakomeje kwiregura ku byaha aregwa birimo ibyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha mu gutwika inyubako n’imitungo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara ndetse no gukusanya inkunga ikomoka ku iterabwoba. Abyemera byose.
Sankara yumvikanye mu rukiko asobanura uburyo Rusesabagina wari Perezida wa MRCD we ari Vice Perezida yagiye ashaka amafaranga yabafasha mu kugaba ibitero mu Rwanda. Yavuze ko hari amafaranga yibuka yahawe FLN agera ku bihumbi 255 by’amadolari ya Amerika yatanzwe n’abantu batandukanye.
Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina.
Yumvikanisha ko ayo madorali yose yayakuye kwa Perezida Edgar Lungu wa Zambiya, ndetse n’umucuruzi w’Umunyarwanda Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambiya.
Sankara yavuze ko aya mafaranga bayakoresheje mu gutegura ibitero.’’
Ati: “Nonese Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’
Kugeza ubu igihugu cya Zambiya cyahakanye aya makuru kivuga ko atari ukuri.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa hanyuma iburanisha ritaha rikazatangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’. Biteganyijwe ko iburanisha ritaha rizakomeza ku wa 24 na 25 z’uku kwezi kwa 3/2021.