Mubarak Kalisa
Aho hari muri 2003 muri South Africa ndimubakinnye Hotel Rwanda film ndayirangiza yewe naba bamwe mubakinnye iyo film bavuga I Kinyarwanda ni Igiswahili bava mubihugu duturanye ninjye wabaheshaga akazi ko gukina kuko Film yarikeneye abantu benshi cyane.
Impamvu mvuga ikibazo cyiyi Film nuko nziko abanyarwanda benshi bitiranya ikibazo cya Paul Rusesabagina yagiranye na Paul Kagame bamwe bakacyita ko yiyitiriye gukiza abantu akitwa Intwari akoresheje Film ye ya Hotel Rwanda cg se akaba ari ikibazo cya Politique ya MRCD njyewe nshobora kuvuga nti oyaaaaa
Abanyarwanda twese tuzi neza ko Kagame Paul akunda ko ibintu byose byakozwe mu Rwanda bigomba kumwitirirwa akaba ariwe witwa intwari wenyine!!!!!!
Nkuko nababwiye Film Hotel Rwanda yakiniwe South Africa ariko mwakwibaza impamvu Paul Kagame yoherezaga za Maneko ze kuza gushaka guhitana Paul Rusesabagina mugihe Film Hotel Rwanda yakinwaga akoresheje Uwari First Secretary ABEL BUHUNGU ubu usigaye akorera muri Ambassade yu Rwanda I Rusaka muri Zambia?
Noneho Film isohotse ibaye iyambere noneho Rusesabagina Paul atangiye kwitwa intwari nibwo Paul Kagame yashyizemo ingufu zo kumusebya no kumurwanya….
Aho niho abanyarwanda bakwiye kwibaza?
Aya makuru mbahaye nimpamo niyo mpamvu nashyizeho ayo mafoto ari hasi kugirango bamwe bigize intyoza bataza kubihakana ngo nibihuha, yewe naho Rusesabagina ari arabizi neza ko nabimubwiye ko bashaka kumuhitana no mu minsi ishize igihe yavaga muri Belgique akimukira muri America nuko Paul Kagame yashakaga kumuhitanira muri Belgique bamwe mu banyarwanda bashira mugaciro bamaze kurambirwa ubwicanyi Kagame akora barabimbwiye maze nihutira kubimugezaho nibimenyetso yahawe yasanze aribyo, njyewe nzemera kwicwa aho kugirango nkomeze kureba abanyarwanda bicwa bazira ubusa.
Rusesabagina Paul azira kubahwa namahanga kurusha Paul Kagame iyo niyompamvu nabonye kuko mbizi neza ko yamuhize kuva film igikinwa itarasohoka muri 2003