Site icon Rugali – Amakuru

Rusesabagina arata igihe mu nkiko za Kagame ashatse yahagarika kujya mw’ikinamico ngo n’urubanza

Urubanza rwa Paul Rusesabagina Rwakomatanyijwe n’iz’Abandi 19. Icyemezo cy’umucamanza cyo gukomatanya izi manza gifashwe nyuma y’ijambo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ko abaregwa bose bazisanga mu rukiko bashinjanya umwe ku wundi.

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara”. Umucamanza aravuga ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba. Aravuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

Iki cyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Bwana Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza.

Ku bushinjacyaha buvuga ko izi manza z’abantu 20 bahuriye ku byaha bifitanye isano. Buvuga ko ku isonga Bwana Paul Rusesabagina ari we wari ukuriye umutwe bwita uw’iterabwoba wa MRCD- FLN mu gihe Major Nsabimana bakunze kwita “Sankara “ ndetse na Capt Nsengimana bo mu bihe bitandukanye babaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa MRCD- FLN. Abaregera indishyi bo bavuga ko guhuza izi manza bizaba umwanya mwiza wo kubona indishyi itubutse kandi mu buryo bworoshye.

Ni mu gihe mu byifuzo bya Sankara we aheruka kubwira urukiko ko Bwana Rusesabagina yita ko yari “ Shebuja” baramutse babahurije hamwe wamubera undi mwanya mwiza wo kuvuga uko ibintu byagenze kimwe ku kindi.

Callixte Nsabimana ajyanywe n’abapolisi kumwereka itangazamakuru ku biro bikuru by’iperereza i Kigali taliki ya 23/5/2019

Ubushinjacyaha buvuga ko n’abandi baregwa bafashwe mu bindi bihe bagiye biyemerera ko bahuzwaga mu bikorwa by’iterabwoba mu mutwe wa wa MRCD-FLN bakemeza ko bamwe muri abo bari abayobozi ba gisirikare abandi abayobozi ba gisivili.

Ku mugendekere myiza y’imanza, umucamanza avuga ko yasanze imanza za Paul Rusesabagina n’abandi bareganwa , Major Sankara na Capt Nsengimana zigoma guhurizwa hamwe kubera ko kuzitandukanya imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya.

Ibi byahise bigira ingaruka ku iburanisha ry’urubanza rwa Major Sankara rwahujwe n’urwa Capt Nsengimana ryari riteganyijwe ku itariki ya 15/12/2020 bituma urubanza rwahurijwe hamwe rushyirwa ku yindi tariki.

Icyemezo cyumucamanza cyo gukomatanya izi manza gifashwe nyuma y’ijambo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ko abaregwa bose bazisanga mu rukiko bashinjanya umwe ku wundi.

Hari nyuma y’igihe gito Paul Rusesabagina agifatwa akagezwa ku butaka bw’u Rwanda. Ari ku bitangazamakuru by’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko abari bamaze gufatwa bose bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo bakoranye hagati yabo.

Icyakora ari mu rukiko aburana urubanza rwe ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Bwana Rusesabagina yabwiye urukiko ko we ubwe akurikiranywe ibyaha ku giti cye nta bandi bantu ubushinjacyaha bwita “amashumi” ye azi bareganwa.

Abaregwa bose uko ari 20 bahurijwe muri dosiye imwe baregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe witwara gisirikare wa FLN. Uyu mutwe ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD mu myaka ya 2018-2019 wigambye ko ari wo wagabaga ibitero mu bice bitandukanye byo mu ntara y’amajyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni ibitero byahitanye bamwe bikomeretsa abandi, biratwika biranasahura.

Habanje gufatwa Major Callixte Nsabimana “ Sankara”. Araregwa a ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba. Ni mu gihe uwamusimbuye ku buvugizi bw’umutwe wa FLN, Capt Nsengimana we aregwa ibyahha bitandatu ubutabera buvuga ko byose bihura n’ibyo Sankara aregwa. Naho bwana Paul Rusesabagina wamamaye kubwa film Hotel Rwanda we aregwa ibyaha 13 na byo byiganjemo iby’iterabwoba.

Urubanza rukomatanyirije hamwe ruzatangira kuburanishwa ku itariki ya 26/01 umwaka utaha wa 2021

VOA

Exit mobile version