Site icon Rugali – Amakuru

Runda : Abanyeshuri bigaragambije bakubita umuyobozi banajugunya imyenda ye mu musarane

Ikigo cy’amashuri cya Leta kigisha imyuga kiri mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, cyabayemo imyigaragambyo y’abanyeshuri basenye ibintu bitandukanye bakasagarira bikomeye ushinzwe kubatoza imyitwarire (animateur), kugeza aho bajugunya imyenda ye mu musarane.
Iyi myigaragambyo yabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2016, mu kigo cy’imyuga cyitwa “Runda Technical Secondary School” aho abanyeshuri batumvikanye n’ubuyobozi bigatera imvururu zikomeye, ariko ubuyobozi bw’ikigo bugashaka kubigira ubwiru bukomeye ngo ayo mahano atamenyekana, ibi bikaba binagaragazwa no kutavuga rumwe kw’abayobozi b’iki kigo kuri iki kibazo.
Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageraga muri iki kigo, abayobozi benshi babanje kubihakana abandi barabikwepa banga kugira icyo babivugaho. Bizimana Charles, animateri (animateur) ushinzwe imikino muri iki kigo, yahunze iby’iki kibazo avuga ko kuri uyu wa Mbere atari ahari, ariko ko nta cyabaye. Twegereye ushinzwe amasomo (prefete des études), nawe avuga ko ntacyo yabivugaho, ahubwo ko byatangazwa n’umuyobozi w’ikigo.
Ntezirizaza Jean D’Amour ushinzwe imyitwarire (Prefet de discipline) we yemeye ko hari ikibazo cyabayeho, abwira umunyamakuru ko byatewe n’uko kumanywa abanyeshuri bagaburiwe akawunga katameze neza bakananirwa kukarya bakabwirirwa, hanyuma ninjoro bagateza akaduruvayo bakabatekera ibindi. Avuga ko hari animateri mushya muri iki kigo wasagariwe n’ubwo adasobanura neza ibyo yakorewe, ndetse akanemera ko hari ikirahure cy’idirishya abanyeshuri bamennye, n’ubwo yanze kwereka umunyamakuru ibirahure byamenetse uko bingana kuko mu by’ukuri hangiritse byinshi.
Amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye ibimenyetso, ni uko koko intandaro yabaye ako kawunga kapfuye kandi kanuka babatekeye bakanga kukarya kumanywa bakabwirirwa, maze ikigo kikiyemeza kugumisha ibyo biryo mu buriro (Refectoire) abanyeshuri bakabwirwa ko bagomba kubirya nimugoroba byanze bikunze.
Ibi byatumye abanyeshuri bagira uburakari, bamenagura ibirahure by’amadirishya y’aho barara, bajya no gusenyera animateri mushya uhamaze igihe gito nawe bamenagura ibirahure by’aho yararaga, basenya bimwe mu byari byubatse inzu abamo birimo “triplex” yagabanyaga inzu mo ibyumba, hanyuma baramukubita ndetse banafata matela yaryamagaho bayita hanze, nyuma imyenda ye barayifata bajya kuyijugunya mu musarane.
Mu guhosha ibi, Hortence Ingabire uyobora iki kigo yafashe icyemezo cy’uko batekera aba banyeshuri ibindi biryo bizima, ariko asaba cyane cyane abayobozi ko byagirwa ibanga rikomeye ngo bidahesha isura mbi ubuyobozi.
Ingabire Hortence twasanze atari muri iki kigo, ku murongo wa telefone yanyuranyije n’ushinzwe imyitwarire, we avuga ko abanyeshuri binubiye ibiryo ariko ko nta cyangijwe, ndetse no kuba animateri (Animateur) mushya yarakubiswe, aho aba hakasenywa n’imyenda ye ikagujunywa mu musarane nabyo arabihakana. Uyu animateri wahohotewe, ntabwo twabashije kumubona ndetse n’amazina ye ntitwabashije kuyamenya cyane ko atanahamaze igihe kirekire. Uwo twasanze hafi ni uwitwa Charles ushinzwe imikino (Animateur Sportif) wavuze ko byabaye adahari, ibyabaye kuri mugenzi we akaba atabizi.
Ukwezi.com

Exit mobile version