Site icon Rugali – Amakuru

Rulindo: Umusirikare yishe umugore we ahita ahunga

Amajyaruguru – Mu murenge wa Kisaro Akarere ka Rulindo umusirikare witwa Janvier Nsengimana arashinjwa kwica umugore we kuwa mbere w’iki cyumweru maze agahita ahunga ubutabera.

Uyu musirikare uri gushakishwa, asanzwe abarizwa muri imwe muri Batayo zikorera mu karere ka Musanze nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro yabitangarije Umuseke.

Bamwe mu baturage muri aka gace babwiye Umuseke ko uyu Nsengimana yishe umugore we Akimana Claudine amukase umutwe.

Jeanette Mutuyimana uyobora Umurenge wa Kisaro yabwiye Umuseke ko ubuyobozi mu bihe bishize bwakiriye ibibazo by’amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore we ashingiye ku busambanyi no guhishanya imitungo.

Aba bari barashakanye byemewe n’amategeko ndetse bafitanye abana batatu.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu musirikare yari amaze igihe gito avuye mu butumwa bw’akazi mu mahanga ariko ngo nta kintu yageneye urugo mu byo yavanyeyo, kuko ngo yahishaga umugore we umutungo bari barasezeranye kuvanga.

Akimana Claudine usize abana batatu, yashyinguwe kuri uyu wa 08 Gicurasi. Naho umugabo we ushinjwa kumwica ari gushakishwa.

Mu kwezi gushize gusa, abagore batatu barishwe mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Gisagara. Abagabo babo, batawe muri yombi, nibo bashinjwa kubica.

Mu isuzuma (2017) ryakozwe n’urwego rw’igihugu cy’imiyoborere mu turere 30 ku buryo abaturage babona imikorere, imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta rivuga ko uburemere bw’ibibazo bihungabanya umudendezo w’abaturage muri byo harimo amakimbirane yo mu miryango ku kigero cya 55,8%.

Iri suzuma rivuga ko ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina bihari ku kigero cyo hejuru ari; gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo bashakanye ku gahato (11%), ihohotera rishingiye ku mitungo (28%), gukubita no gukomeretsa (30%) no guhoza ku nkeke no gutotezwa (26%).

Ishusho y’iri suzuma ku makimbirane mu miryango:

Mu murenge wa Kisaro

Mu karere ka Rulindo

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW

Exit mobile version